AmakuruAmakuru ashushye

Indonesia: Tsunami yahitanye abantu 168, abandi 30 baburirwa irengero

Indonesia yibasiwe n’imitingito iherekejwe na tsunami, yangije inyubako 558, yica abantu barenga 168 abandi bagera kuri 30 baburiwe irengero mu gihe 745 barakomereka.

ku wa 22 Ukuboza 2018 nibwo uyu mutingito wo mu mazi  watangiriye mu gace ka Sunda kari hagati y’ibirwa bya Java n’ibya Sumatra muri Indonesia, gahuza Inyanja ya Java n’iy’Abahinde.

Iyi tsunami yanahitanye abacuranzi bane bari mu itsinda ry’abacuranzi rya Seventeen Band ryari riyobowe na Riefian Fajarsyah wari ufite igitaramo cyari kiri kubera ku nkenero z’inyanja ubwo iki gitaramo cyabaga urubyiniro aba baririmbyi bariho rwarengewe n’amazi yazmuwe n’uyu mutingito wo mu mazi.

Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, yihanganishije imiryango yagizweho ingaruka n’iyi Tsunami abicishije ku rubuga rwa Twitter yanditse agira ati  “Nifatanyije n’ababuriye ubuzima mu mutingito wibasiye uduce twa Pandeglang, Serang na Lampung y’Amajyepfo.”

Yakomeje ati “Nategetse ko abayobozi muri Guverinoma bagomba gufata ingamba zihuse, zo gushaka abahitanywe n’umutingito no kwita ku nkomere.”

Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi batangaje ko ushobora kuba watewe no kuruka kw’ikirunga cya Anak Krakatau.

Guverinoma yatangaje ko imibare y’abahitanywe n’umutingito ikomeje kwiyongera ndetse yanaburiye ba mukerarugendo basura agace kibasiwe n’umutingito mu gihe hagikorwa iperereza.

Indonesia ni igihugu gikunze kwibasirwa n’imitingito cyane , dore ko muri Nzeri 2018, abantu barenga 2000 bahitanywe n’umutingito wari ku gipimo cya 7.5, wibasiye Umujyi wa Palu uri ku Kirwa cya Sulawesi. Kugeza ubu Umutingito wahitanye benshi muri Indonesia wabaye mu Ukuboza 2004 wari ku gipimo kiri hagati ya 9,1 na 9,3, watwaye ubuzima bw’abantu ibihumbi 220.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger