AmakuruUbukungu

Indonesia: Indege ya Lion Air yakoze impanuka nyuma y’igihe gito ihagurutse

Indege itwara abantu n’ibintu ya Lion Air yo mu bwoko bwa Boeing 737 yakoze impanuka nyuma y’umwanya muto ihagurutse iva  ku kibuga cy’indege cya Jakarta  nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Indonesia.

Mbere y’uko iyi ndege ikora impanuka yabanje kubura itumanaho iva kuri radari nyuma yongera kugaragara ku murongo yakoze impanuka.

Iyo ndege nimero JT-610 yari itwaye abantu 188  yahagurutse Jakarta yerekeza Pangkal Pinang,  imijyi yombi yo muri Indonesia, bivugwa ko yari itwaye abakozi ba leta 23 , Iyo  ndege nshyashya yo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX 8 yari itwaye abantu bakuze 178, abana batatu, abadereva babiri n’abakozi bandi bo mu ndege batanu.

Edward Sirait yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko kugeza ubu ntacyo batangaza ku cyateye iyi mpanuka kuko bagikora iperereza kuri iyi mpanuka.

Ibitangazamakuru byo muri Indonesia byavuze ko mbere y’uko babona aho iyo ndege yakoreye impanuka ngo abatwazi b’ubwato buto babanje kubona ibisigazwa by’iyi ndege mu mazi.

Umuhanga mu byo gutwara indege, Gerry Soejatman, yabwiye BBC ko iyo ndege yo mu bwoko bwa MAX 8 ubusanzwe akenshi igira ingorane iyo igiye guhaguruka.

Ibi bibaye nyuma y’uko Kajugujugu itwara umunyemari wari uherutse kugura ikipe ya Liecester City yo mu Bwongereza kuri iki Cyumweru yahiye ikimara guhaguruka kuri sitade kubera ikibazo cya moteri, ihitana uyu mukire n’abandi bantu batanu.

Si ubwa mbere iyi ndege ya Lion Air ikoze impanuka muri kiriya gihugu dore ko mu 2013, indege y’iryo shyirahamwe rya Lion Air nimero 904 na yo yakoze impanuka mu mazi i Bali icyo gihe yari iri kugerageza kugwa  ku kibuga cy’indege cya Ngurah Rai. Gusa icyo gihe abari muri iyo ndege uko ari 108 bose bararokotse.

Mu 2004, nabwo iyindi ndege ya Lion Air nimero 538 yari ivuye  i Jakarta yakoze impanuka icikamo ibice bibiri,  icyo gihe yari iri kugwa ku kibuga cy’indege cya Solo ihitana abantu 25.

Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje
Urugendo ruto iyi ndege yakoze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger