AmakuruAmakuru ashushye

Indonesia: Imibare yabahitanywe na Tsunami ikomeje kuzamuka

Mu gihugu cya Indonesia taliki 22 Ukuboza 2018 ,ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize cyibasiwe na Tsunami yahitanye abantu 281 ikomeretsa bikomeye abantu 1016.

Iyi Tsunami iterwa no kuruka kw’ikirunga kiba mu nsi y’inyanja yatewe no kuruka kw’ikirunga kitwa Anak Krakatau kiri hagati ya Sumatra na Java.

Ubutabazi burakomeje ariko buri guhura n’imbogamizi ziterwa n’uko imihanda yangijwe cyane n’umutingito, biravugwa ko imibare yabahitanywe na Tsunami ishobora gukomeza kuzamuka mu gihe kigo cy’ubutabazi kitabonye ubufasha buhagije.

Umuvugizi w’Ikigo cya Indonesia gishinzwe ubutabazi bwihuse, National Disaster Management Agency, witwa Sutopo Purwo Nugroho yabwiye BBC ko hari impungenge ko hashobora kongera kubaho undi mutingito bityo asaba abaturiye agace uwa mbere wabereyemo kwimuka bakajya kure.

Igihugu cya Indonesia gifite 13% by’ibirunga byose biri ku isi. N’igihugu kiri mu Nyanja y’Abahinde mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Ubusanzwe Tsunami ni izina ryakomotse mu Buyapani. Ni umwuzure uterwa n’uko amazi y’inyanja ahungabana cyane bitewe n’ikintu runaka cyaba kiri munsi yayo cyangwa giturutse hejuru yayo.

Hari impungenge ko hakongera kuba undi mutingito

Ubutabazi burakomeje ariko buri guhura n’imbogamizi ziterwa n’uko imihanda yangijwe cyane n’umutingito

Twitter
WhatsApp
FbMessenger