AmakuruAmakuru ashushye

Indonesia: Abantu basaga 384 nibo bamaze guhitanwa na Tsunami. (+AMAFOTO)

Ku munsi wa gatanu muri Endoneziya (Indonesia), iki gihugu cyibasiwe n’umutingito ukomeye cyane wo ku gipimo cya 7.5  ugateza Tsunami  yahitanye abantu barenga 384 abandi barenga 350 barakomereka.

Ibice bya  Palu na Donggala   byibasiwe n’iyi Tsunami bituwe n’abanyagihugu 600000. Umujyi wa Palu wibasiwe cyane, inzu ibihumbi zasenyutse harimo ibitaro, za hoteli n’amazu y’ubucuruzi, muri uyu mujyi na none  ibi byabaye ubwo abantu amagana  bari bari kwitegura gutangira ibirori bibera ku nkombre z’amazi byari gutangira ku wa gatanu nijoro.

Ibi bijya kuba abantu benshi bari ku nkombe z’inyanja ngo babonye amazi abasatira ntibahunga bagira ngo nibisanzwe gusa ngo ababashije kurokoka iyi Tsunami ni abashoboye kurira hejuru mu biti bifite nibura m 6 z’uburebure.

Abatabazi bakomeje kugerageza kurokora abatsikamiwe n’ibinonko by’inzu zasenyutse ariko bariguhura n’imbogamizi z’uko ibiti by’amashanyarazi byaguye no mumazi yaretse kuruhande.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe guhangana n’ibiza ,Sutopo Purwo Nugroho yavuze ko imirambo myinshi yatoraguwe ku nkombe z’inyanja kubera ko ari Tsunami, ariko  nabo ubwa bo ntibarayimenya neza imibare ybahitanywe niyi Tsunami dore ko ngo ishobora kwiyongera kuyatangajwe.

Ku mashusho ya video amaze kugera ku mbuga nkoranyambaga ubona abantu baboroga, abandi biruka kubera ubwoba, n’umusigiti usenyuka ugwa hasi.

Iki gihugu si ubwa mbere cyibasiwe na Tsunami dore ko mu 2004 tsunami yatewe n’umutingito mu kirwa cya Sumatra muri Indonesia yahitanye abasaga 226,000 mu bihugu byegereye inyanja y’Abahinde harimo abagera ku 120,000 bo muri Indonesia.

Ubusanzwe Tsunami ni amazi yo mu nyanja azamuka hejuru cyane akerenga icyanya cyayo  bitewe n’umutingito uba wabereye munsi y’inyanja.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger