Amakuru

Indonesia: Abantu 832 ni bo bamaze guhitanwa n’umutingito ukomeye wibasiye iki gihugu

Imibare iheruka igaragaza ko abahitanwe n’umutingito wo mu bwoko bwa Tsunami wibasiye ikirwa cya Sulawesi giherereye mu gihugu cya Indonesia bamaze kugera kuri 832, nk’uko bitangazwa n’ishami rishinzwe ibiza muri Indonesia.

Uyu mutingito uri ku gipimo cya 7.5 wibasiye iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bwa Aziya ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Amakuru avuga ko abenshi mu bishwe n’uyu mutingito ari abagwiriwe n’inkuta z’amazu.

Perezida wa Indonesia Joko Widodo yageze kuri kiriya kirwa kuri iki cyumweru, mu rwego rwo kwihanagnisha abaturage no kureba uko ibintu bimeze.

Abatabazi bakomeje kugerageza kurokora abatsikamiwe n’ibinonko by’inzu zasenyutse ariko bariguhura n’imbogamizi z’uko ibiti by’amashanyarazi byaguye no mumazi yaretse kuruhande.

Sutopo Purwo Nugroho usanzwe ari umuvugizi w’urwego rushinzwe guhangana n’ibiza muri Indonesia, yavuze ko imirambo myinshi yatoraguwe ku nkombe z’inyanja. Hari impungenge z’uko imibare y’abahitanwe n’uyu mutingito ishobora kwiyongera.

Si ubwa mbere Indonesia yibasiwe n’uyu mutingito wo mu bwoko bwa Tsunami, kuko muri 2004 wahitanye Abanya-Indonesia bagera kuri 120,000. Ni umutingito wari wibasiye ibihugu byo muri Aziya byiganjemo ibikora ku nyanja y’Abahinde.

Mu kwezi gushize ho umutingito nanone wibasiye ikirwa cy’Ubukerarugendo cya Lomok giherereye muri Indonesia, uhitana abagera kuri 505.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger