ImyidagaduroUmuco

Indirimbo ‘Ibya-tsi’ ya Paccy ishingiye ku by’abashize isoni: Dr Mfizi

Dr Mfizi avuga ko yasesenguye agasanga nta muntu wari ukwiye ‘gutera amabuye’ umuhanzi Oda Paccy waririmbye indirimbo akayita ‘IBYA tsi’ ariko mu kuyamamaza agakoresha iri jambo rikase (IBYA tsi) rigatanga ubundi butumwa.

Dr Mfizi, umwarimu muri kaminuza akaba n’umuhanga mu by’indimi ndetse akaba intiti mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco , yavuze ibi mu biganiro byatanzwe kuri uyu wa kane mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe indimi kavukire.

Avuga ko abona ibyo Paccy yaririmbye bishingiye ku mitekerereze y’abashize isoni bo mu mahanga ya kure badatinya kugira icyo bahisha, bakavuga byose.

Umwaka ushize, umuhanzikazi Uzamberumwana Oda Paccy yashyize hanze indirimbo yakanguriraga abantu kureka gukoresha ibiyobyabwenge ndetse asa n’uwerura avuga urumogi, iyi ndirimbo yayise ‘IBYA Tsi’.

Yateje impaka mu bantu kuko uko izina ry’indirimbo (IBYA Tsi) ryari ryanditse byatumaga abantu bayiha inyito bashatse hakumvikanamo igice cy’ibanga cy’igitsina gabo.

Ibi ni nabyo byatumye Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Bamporiki Edouard, amwambura izina ry’ubutore yari yarahawe. Ni igikorwa kitavuzweho rumwe.

Kuri Dr Mfizi ngo mu ndirimbo ye ubutumwa atanga bwo kurwanya ibiyobyabwenge burumvikana, gusa ngo yakoresheje ririya jambo nabi ashitura abantu.

Yashimye abaririmbyi bishyize hamwe bagashyira imbere kuririmba mu Kinyarwanda cyumvikana bakoresheje inanga za Kizungu n’iza Kinyarwanda.

Umuhanzi Oda Paccy avuga ko bitewe n’imvugo igezweho guhina cyangwa gukata ijambo ry’ikinyarwanda koko bikorwa n’abahanzi ashaka gusobanura icyo atekereza ariko abantu nabo bakaryumva ukundi.

Yemeza ko mu gihe byaba byangije Ikinyarwanda, abashinzwe kukirengera batakwicecekera.

Dr Mfizi Christophe avuga ko yasesenguye agasanga nta muntu wari ukwiye ‘gutera amabuye’ umuhanzi Oda Paccy waririmbye indirimbo akayita ‘Ibya tsi’
Uku niko Oda Paccy yamamazaga indirimbo ye IBYA Tsi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger