AmakuruInkuru z'amahanga

India : Ivu ry’umubiri wa Mahatma Gandhi ryibwe

Abantu bataramenyekana bibye ivu ry’umubiri w’umunyabwenge w’Umuhinde uzwi ku isi hose witwaga Mahatma Gandhi, abo bajura basize banditse ku gituro cya Ghandi ijambo ‘  Umugambanyi(Traitor).

Aba bajura ngo iryo vu ry’umubiri wa Ghandi barikuye aho ryari ‘rishyinguwe mu cyubahiro’ mu gace kitwa Bapu Bhawan kari ahitwa Rewa muri Leta ya  Madhya Pradesh.

Ubu bujura bwakozwe mu gihe Abahinde bo mu idini gakondo ry’Abahindu bizihizaga imyaka 150 Ghandi yari bube yujuje iyo aza kuba akiri ho. Mahatma Ghandi yashakaga ubumwe bw’Abahindu n’Abisilamu.

Umukozi wari ushinzwe kurinda igituro cya Ghandi witwa Mangaldeep Tiwari avuga ko yari yasize afunguye ikirahure cy’aho nyakwigendera yari ashyinguye kugira ngo abantu bamurebe bibuke ibyiza yagejeje ku Buhinde nyuma ngo yaje kugaruka asanga bamwibye.

Polisi ikorera mu gace ubu bujura bwabereye mo ivuga ko bishoboka cyane ko ababikoze ari abashyigikiye ubuhezanguni bwa Godse, isaba abafite ibitekerezo nk’ibye kubireka.

Mahatma Ghandi yapfuye arashwe n’umusore witwa Nathuram Godse amuziza ko yashakaga ubumwe bw’Abahindu n’Abisilamu. Icyo gihe Ghandi  yari afite imyaka 78 y’amavuko hari muri 1948, .

Nathuram Godse yaje gufatwa araburanishwa aza gukatirwa urwo gupfa, yishwe anyonzwe.

Nyuma y’urupfu rwe, umubiri wa Gandhi warumishijwe uratwikwa ariko ntiwanyanyagizwa mu mugezi nk’uko bigenda ku bandi Bahindu.

Ghandi yazanye uburyo bushya bwo kwerekana ibitekerezo byawe ukoreshe ubugwaneza kandi bigatsinda abafite ububasha
Twitter
WhatsApp
FbMessenger