AmakuruImikino

Indege yari itwaye rutahizamu Emilliano Sala yabonetse

Inzego z’ubutabazi nyuma y’ibyumweru bibiri ziri mugikorwa cyo gushakisha indege yaburiwe irengero itwaye rutahizamu Sala Emiliano ukomoka muri Argentina wari uherutse kugurwa na Cardiff City yo mu Bwongereza zatangaje ko yamaze kuboneka.

Umuryango  wa Emiliano Sala wamaze kubwirwa ko indege yari yaburiwe irengero itwaye uyu mukinnyi yabonetse , nyuma y’iminsi 14 , uyu rutahuzamu n’umudereva wari umutwaye bose bitabye Imana.

Iyi ndege yabonetse  mu gace ko bwongereza mu birwa byaho abari bayirimo basangwa bitaye Imana, iyi ndege yari itwaye uyu Emiliano Sala yari ivuye  Nantes  mu bufaransa yerekeza Cardiff ku wa 21 Mutarama, nyuma iza kuburirwa irengero.

Indege yari itwaye uyu musore bikekwa ko yaba yaraburiwe irengero igeze ku kirwa cya Guernsey kigabanya igihugu cy’u Bufaransa n’icy’u Bwongereza. Ikipe ya Cardiff City yari iherutse kumugura muri Nantes yo mu Bufaransa kuri miliyoni 14 z’ama-pounds.

Abantu benshi bababajwe n’ubutumwa buteye agahinda uyu rutahizamu Emiliano Sala yoherereje incuti ze abinyujije kuri WhatsApp agaragaza ibyamubayeho.

Ubu butumwa bugira buti

”Mumeze mute nshuti, biragenda? Niba nta makuru yanjye yandi mufite nko mu saha n’igice ishize sinzi niba hakenewe umuntu wo kuza kundeba…Ndumva mfite ubwoba.”

Sala Kandi yoherereje ubutumwa bwenda gusa nk’ubu abavandimwe be abamenyesha ko indege imutwaye Isa nk’igiye gusandara.

Emiliano Raúl Sala Taffarel w’imyaka 28 indege yari arimo yaburiwe irengero yerekeza muri Cardiff City ikipe nshya yari agiye gukinira

Mama wa Emiliano Sala na mushiki we

Umushoferi wari utwaye iyi ndege
Twitter
WhatsApp
FbMessenger