AmakuruAmakuru ashushye

Indege yari imaze abantu bakizwa n’ubuhanga bwa Pilot

Indege y’ikigo cya leta ya Myanmar (Myanmar National Airlines) yari igihe gukora impanuka umupilote wari uyitwaye akoresha ubuhanga maze isubira hasi idakoresheje amapine indege zisanzwe zikoresha zigwa.

Byabaye kuri iki cyumweru ku kibuga cy’indege cya Mandalay.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Facebook,  ubuyobozi bwa Myanmar National Airlines bwavuze ko iyi ndege yo mu bwoko bwa UB103 yari ivuye muri Yangon igeze aho yagombaga kugwa, umupilote yari yavuganye n’abagenzura indege bamwemerera kugwa ariko indege igira ikibazo cy’amavuta ahitamo guhita ayigusha igitaraganya.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko umupilote yabikoze neza ku buryo nta muntu numwe wagize ikibazo dore ko bari babanje no kubabwira ko indege igize ikibazo.

Amashusho yashyizwe hanze na Reuters agaragaza iyi ndege icumba imyotsi mu gice cyo hasi aho abagenzi bicara hashize akanya gato iguye.

Itangazamakuru ryo muri iki gihugu rinavuga ko iyi ndege yari itwaye abagenzi 82  n’abandi 7 basanzwe bakora muri iyi ndege.

Captain Myat Moe Aung wari utwaye iyi ndege ari gusingizwa nk’intwari kubera ko yakoze ibishoboka byose agahagarika amavuta kugira ngo ibiro by’indege bigabanuke hanyuma igwe nta kibazo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger