AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

‘ Inda nini yamugize impumyi’-Abakoresha Twitter bavuga Twagiramungu wise Perezida Kagame umunyabyaha

Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter bibasiye Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’intebe wa mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’ubutumwa yanditse kuri Twitter ye yita perezida wa Repubulika Paul Kagame “Umunyabyaha”

Twagiramungu yagize ati” Mu wa 1994 UE (Umuryango w’ububwe bw’Uburayi) na ONU (Umuryango w’abibumbye) banze gutanga ubufasha ku Rwanda bwo guhagarika Jenoside yatangijwe na Paul Kagame, wishe perezida Habyarimana. Aho kumuta muri yombi kubera ibyaha bye, bamugiriye ikizere bamuha kwakira impunzi z’Abanyafurika zanzwe i Burayi.”

Aya magambo ya Twagiramungu yahise azamura amarangamutima y’abakoresha Twitter, batangira kumusubiza bamwuka inabi.

Uwitwa Mirindi yavuze ko Twagiramungu ari umutindi ku mutima, ineza ikaba ikizira ku mutima we.

Ati” Uyu ni umutindi (umukene ukabije) kumutima. Ineza ni ikizira kuri we, umutima we wabaye imbata y’urwango, inda nini yamugize impumyi ntashobora kubona ibyiza perezida Kagame agirira u Rwanda. Mureke ategereze iminsi niyo mwarimu mwiza, ikibabaje azava ku isi asize umurage mubi”.

Uwitwa Mashuba Muhammed we yibukije Twagiramungu ko yagiye agirana ibibazo na Repubulika zose.

Ati” Ariko wowe uhorana ibibazo na leta zose? Repubulika ya 1,2,3,4,…. uzarinda upfa utanyuzwe keretse nubona isi yawe wenyine ujyamo! Ikibazo nabwo watangira gushwana n’ibishwi n’ibisiga.”

Ally Wilson we yibukije Twagiramungu ko atari kuba Minisitiri w’intebe iyo Perezida Kagame adahagarika Jenoside.

Ati” Iyo adahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubu Uba ubayeho ute ? Wirirwa Usakuza ngo uri Prime Minister wari kumuba mu Kihe Gihugu ? Reka Gusaza Wanduranya RUKOKOMA We. Kuva Wabaho wari Bwashimire na RIMWE ?”

Wilson yongeyeho ati” Iyo Perezida Kagame atahaba ngo atabarire Twagiramungu n’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Stade Amahoro, wakabaye uri amateka. UN, UE n’Ububiligi baradutereranye. Turashima Imana yaduhaye Kagame n’ingabo za APR ngo badutabare. Umeze nka bariya bany-Afurika y’Epfo bibagiwe abavandimwe babo nyuma y’imyaka mike.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV we yabajije Twagiramungu niba kwita ku bakeneye ubufasha ari icyaha, yongeraho ko ari igisebo ku musaza nka we.

Ati” Gufasha abantu bakeneye ubufasha ni icyaha kuri wowe? Urasebye Muzee!”

Aba si bo bonyine bavuze ku magambo ya Twagiramungu kuko hari n’abandi benshi bagiye bamusaba gusaza atanduranyije.

Si ubwa mbere Twagiramungu yanditse amagambo asebya umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, gusa incuro nyinshi abikora Abanyarwanda bahita bamusamira hejuru bamwereka ko ibitekerezo bye nta shingiro bifite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger