AmakuruAmakuru ashushye

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yimuriwe mu 2020

Inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuwa 30 Ugushyingo, yasubitswe yimurirwa muri Mutarama cyangwa Gashyantare umwaka wa 2020.

Mu ibaruwa yo kuwa 18 Ugushyingo yasinywe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamenyeshaga Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, ko gusubika iyi nama byasabwe n’umunyamuryango ariko izi nama zizabaho nk’uko byateguwe.

“Nabasabaga nabamenyesha ko mubwira ibindi bihugu binyamuryango ko inama yavuzwe haruguru yasubitswe ikimurirwa ku yindi tariki muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2020 bitewe n’ubusabe bw’umunyamuryango muri iyo nama”.

Igitangazamakuru cyo muri Uganda ,  Chimpreports  cyatangaje ko ko iyi nama yasubitswe kubera umubano mubi uri hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Gusa ibi Amb. Olivier Nduhungirehe ibi yabihakanye avuga ko ntaho bihuriye kuko ‘gusubika inama byaturutse ku busabe bw’undi mukuru w’igihugu, bityo ntaho bihuriye n’umubano wa Uganda n’u Rwanda’ ikindi yavuze ngo yababajwe no kubona ibaruwa yahise igera muri kiriya gitangazamakuru.

“Ahubwo mbabajwe no kubona ibaruwa yandikiwe ibihugu binyamuryango muri iki gitondo ihita igera mu gitangazamakuru cyo muri Uganda”.

Yakomeje avuga ko itariki nshya izatangazwa nyuma abakuru b’ibihugu bamaze kubyemeranyaho. Icyakora izindi nama zirimo iy’abayobozi bakuru, komite mpuzabikorwa, inama ya 39 y’abaminisitiri ndetse n’inama y’ubucuruzi n’ishoramari zo zizaba.

Muri iyi nama byari byitezwe ko abayobozi bazasuzuma raporo ku cyerekezo cy’ubunyamuryango bwa Sudan y’Epfo ndetse banemeze ibyavuye mu isuzuma ku kwemeza Somalia nk’umunyamuryango wa EAC.

Ikndi iyi nama yari kwigaho  ni ukwemerera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kwinjira muri EAC ni indi ngingo yagombaga kuganirwaho nyuma y’uko iki gihugu gitanze ubusabe muri Kamena uyu mwaka.

Abayobozi kandi byitezwe ko bazashimangira ugushyigikira ko Kenya igira icyicaro kidahoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger