AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Inama y’Abaminisitiri yemeje zimwe muri serivise zakomorewe gukomeza gukora

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2020, iyobowe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yemeje imyanzuro ya serivise 8 zigiye kongera gukora mu gihe ingamba zo kurwanya Coronavirus zigikomeje.

Izo serivise uko ari umunane, zemerewe kongera gukora mu rwego rwo kuzahura ikibazo cy’ubukungu bwazahajwe n’iki cyorezo gihangayikishije Isi.

Biteganyijwe ko izi ngamba nshya, zizatangira gukurikizwa kuwa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020, zikamara igihe cy’ibyumweru bibiri.

Hari hashize iminsi 40 leta ishyizeho ingamba zikomeye zirimo gufunga ibikorwa hafi ya byose mu gihugu hagasigara hakora ibyangombwa gusa nk’amavuriro n’amaguriro y’ibiribwa, ndetse abaturage bose bagasabwa kuguma mu ngo.

Mu ngamba nshya zemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, zirimo gukomorera ibikorwa bimwe na bimwe bikongera gusubukura imirimo mu gihe ibindi byakomeje gusubikwa. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko izo ngamba nshya “zizakurikizwa guhera ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi kandi zikazamara ibyumweru bibiri”. Mbere y’iyo tariki, abantu bazakomeza kubahiriza amabwiriza yo kuguma mu ngo.

Guverinoma yemeje kandi ko gahunda yo gupima abantu izakomeza mu gihugu hose, ndetse ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi naho serivisi zemerewe kongera gukora zikubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).

Abantu barakangurirwa kandi gukomeza gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi z’imari.

Ikindi ni uko ingendo zibujijwe “guhera saa Mbiri z’ijoro kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo keretse uwabiherewe uburenganzira ku mpamvu zikomeye”.

-  Serivisi zemerewe kongera gukora

a. Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera byemerewe gukora ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga.

b. Amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

c. Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe kongera gukora ariko hagakora abakozi b’ingenzi.

d. Hoteli n’amaresitora zemerewe gukora ariko zigafunga saa Moya z’Ijoro

e. Ibikorwa bya Siporo y’umuntu umwe hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa siporo n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.

f. Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara.

g. Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa.

h. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

-  Serivisi zizakomeza gufunga

a. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

b. Insengero zizakomeza gufunga.

c. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.

d. Ingendo mu modoka rusange n’iz’abantu ku giti cyabo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zizakomeza guhagarara.

e. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi.

f. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks), Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminti 14 ahantu habugenewe.

g. Inama n’amakoraniro rusange birabujijwe.

Ingamba zari zisanzwe zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020 igihe ingamba nshya zizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda uburyo bubahirije ingamba zo kwirinda iki cyorezo, yibutsa ko kukirwanya bitararangira, abasaba gukomeza kuba maso bubahiriza amabwiriza yo kubungabunga ubuzima.

Ku mugoroba wo ku wa 21 Werurwe 2020 nibwo bwa mbere Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ibikorwa bigomba gufungwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, bigeze ku wa 1 Mata icyo gihe cyongerwaho ibyumweru bibiri no ku wa 17 Mata cyongereweho iminsi icumi byemezwa ko kizarangirana na tariki ya 30 Mata.

Hari nyuma y’aho ku wa 14 Werurwe umuntu wa mbere yari agaragaye mu gihugu arwaye iyi ndwara. Ubu harabarurwa abantu 243 banduye Coronavirus mu gihugu mu gihe 104 aribo bamaze gukira.

Tariki ya 24 Mata niwo munsi habonetse umubare munini w’abarwayi kuko bari 22. Kuva icyo gihe kugeza ubu, hamaze kuboneka abarwayi 89, ubwiyongere buri hejuru ugereranyije n’indi minsi. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko biganjemo abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.

Imyanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri


Twitter
WhatsApp
FbMessenger