AmakuruAmakuru ashushye

Inama ya Transform Africa 2021 yari itegerejwe i Kigali yasubitswe

Inama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika  Transform Africa 2021 yari itegerejwe I Kigali mu kwezi gutaha nayo yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Ubunyamabanga bwa Smart Africa bwatangaje ko Iyi nama ya 6 ya Transform Africa 2021 yasubitswe kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Iyi nama yari iteganyijwe kubera i Kigali hagati ya taliki ya 8 n’iya 10 Nzeri yari kuzaba ihuje abatumirwa basaga 10,000 baturutse mu bihugu 100 birimo n’u Rwanda.

Iyi nama ya 6 yari ifite  nsanganyamatsiko igira iti: “Uguhuza Afurika”. Kuva mu mwaka wa2013 inama ya Transform Africa iterana buri mwaka ku ntego yo kongera udushya duhangwa ku mugabane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Isubikwa ry’iyi nama ikomeye ku mugabane w’Afurika rije nyuma yo kugenzura amakuru n’imibare ifatika ndetse n’ibyago bishamikiye kuri icyo cyorezo cya Covid19 gikomeje kwibasira Isi muri iki gihe..

Abafatanyabikorwa ba Smart Africa bose bafatiye hamwe umwanzuro wo gusubika inama y’uyu mwaka mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amagara y’abari kuzitabira iyo nama n’abafatanyabikorwa muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa Lacina Koné, avuga kuri iri subikwa, yagize ati: “Icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugira ingaruka ku baturage b’Afurika mu buryo butari bwitezwe, abenshi bakomeje kubura ubuzima n’imibereho. Mu gihe tubabajwe kandi twicuza ko tutazakora Inama ya Transform Africa mu 2021, dukomeje kuzirikana ibyago bikomeye bishobora guterwa n’inama zihuza abantu benshi. Ni yo mpamvu twafashe uyu mwanzuro mu nyungu z’ubuzima rusange n’umutekano.”

Ubwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bukomeje kuzahaza ibihugu bitandukanye by’Afurika ndetse no mu Rwanda by’umwihariko, ahakomeje gufatwa ingamba zikarishye zo guhangana n’iki cyorezo cyagaragaje umuvuduko wihariye mu kwandura, kuzahazano kwica abantu byihuse.

Kubabyibuka neza mu 2019 Sophia ku nshuro ya mbere yageze mu Rwanda ndetse yitabiriye inama ya Transform Africa, Sophia  imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. ifite ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 

Sofia ubwo yari ageze mu Rwanda yitabiriye inama Transform Africa mu 2019 
Ubunyamabanga bwa Smart Africa buzatangaza indi taliki iyi nama zimurirwa mu gihe kizaza.
Iyi nama yitabirwa n’abavuye imihanda yose y’Isi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger