AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Imyitwarire igayitse ya Odda Paccy yatumye yamburwa izina ry’ubutore yari afite

Bamporiki Edouard uyobora itorero ry’igihugu yamaze kwambura izina ry'”Indatabigwi icyiciro cya kabiri”, izina ry’ubutore umuhanzikazi Uzamberumwana Odda Paccy yari afite kubera imyitwarire isebetse akomeje kugaragaza mu ruhame.

Bijya gutangira, uyu muhanzi yigeze kugaragara yambaye amakoma avuga ko ari kwamamaza Made In Rwanda. Iyi myitwarire uyu mugore usanzwe aririmba injyana ya Hip Hop yagaragaje muri 2017 yatumye yibasirwa n’abatari bake, birangira bamwe banamusabiye gufungwa.

Nyuma y’iyi foto y’amakoma yavugishije benshi Paccy yasohoye indirimbo ayita “Igikuba”, gusa iyi ndirimbo na yo yavugishije abatari bake bitewe n’izina ryayo ndetse n’amagambo ayigize.

Paccy wari umaze iminsi asa n’aho atuje yongeye kuvugisha abenshi, nyuma y’indirimbo yise “Ibyatsi” yasohoye ku munsi w’ejo. Ifoto yamamaza iyi ndirimbo iriho ikibuno cy’umuntu wambaye ubusa ahennye, n’amagambo 2 ayiherekeje yatumye abenshi bavuga ko hari ibindi biteye isoni yari agambiriye gutambutsa. Izina ry’iyi ndirimbo riherekejwe n’amagambo abiri: ”Ibya” na ”Tsi.’

Iyi myitwarire ya gishumba ni yo yatumye Bamporiki uyobora Itorero ry’igihugu afata icyemezo cyo kumwambura izina ry’ubutore nk’uko abihererwa uburenganzira na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame.

Itangazo Komisiyo y’igihugu y’itorero yashyize ahagaragara mu kanya kashize, yavuze ko uyu muahanzi yambuwe izina ry’ubutore ry'”Indatabigwi” kuva uyu munsi.

Itangazo ryambura izina ry’Indatabigwi Odda Paccy.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger