AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Imyanzuro yafatiwe mu nama ya 3 yahuje Perezida Kagame,Museveni n’abahuza

Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2020, muri Angola habereye inama ya 3 yahuje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni n’abahuza barimo Perezida wa Angola João Lourenço ndetse na Felex Tshisekedi wa DR Congo.

Aba bose uko ari bane bahuriye muri iyi nama ku butumire bwa Perezida João Lourenço, ikaba ari inama yateranye hagamijwe gushaka umwanzuro ushyira iherezo ku makimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda.

Inama ya mbere yabaye ku wa 12 Nyakanga 2019, indi iba kuwa 21 Kanama 2019 yanasinyiwemo amasezerano ya Luanda agamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Imyanzuro itanu yafatiwe mu nama y’uyu munsi, igaruka ku kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe ndetse no kubungabunga umutekano wabo mu gihe bari mu gihugu cy’igituranyi.

Umwanzuro wa mbere ugira uti “kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe bagaragajwe ku rutonde rwahererekanyijwe ku bw’iyi mpamvu.”

Uwa kabiri uvuga ko “Impande zombi zikwiye kwitandukanya n’ibikorwa byose bishobora gutanga ishusho yo gufasha, guha ubufasha bw’amikoro, imyitozo no kwinjira mu gihugu cy’igituranyi kw’imitwe igamije kugihungabanyiriza umutekano.”

Ikindi ni uko impande zombi zikwiye gukomeza kurinda no kubaha uburenganzira bwa muntu bw’abaturage b’ikindi.

Umwanzuro wa kane uvuga ko Komite zashyizweho kugira ngo zige kuri iki kibazo, zakomeza ibikorwa zireba ibijyanye n’iyubahirizwa ry’iyi myanzuro.

Indi nama ihuriweho n’izi mpande uko ari enye, ni ukuvuga u Rwanda na Uganda n’abahuza aribo Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,izabera i Gatuna ku mupaka w’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko iyi nama izaterana tariki  21 Gashyantare 2020.

Ibihugu bine byahuriye muri iyi nama yateraniye muri Angola
Imyanzuro itanu yafatiwe mu nama ya Luanda igaruka ku kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe ndetse no kubungabunga umutekano wabo mu gihe bari mu gihugu cy’igituranyi.
Perezida wa Angola, João Lourenço (ibumoso) na Perezida Kagame ubwo bari bari mu biganiro
Perezida Paul Kagame muri Angola
Twitter
WhatsApp
FbMessenger