AmakuruImikino

Imyanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y’abayobozi bakuru ba FIFA yateraniye i Kigali

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2018, I Kigali mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga y’abayobozi bakuru ba FIFA  yari iyobowe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Gianni Infantino.

Ni inama yabereye muri Kigali Convention Center i Kigali.

Abayobozi batandukanye bitabiriye  iyi nama yabaga ku ncuro yayo ya 8, bigiye hamwe ibibazo bitandukanye bimaze iminsi bizenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye, ndetse banabifataho  imyanzuro itandukanye.

Nyuma y’iyi nama, Perezida wa FIFA yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, mbere y’uko atangira gutangaza imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama.

Perezida wa FIFA yabanje gushimira Perezida wa Repubulika akaba n’umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe (AU), Paul Kagame, avuga ko yamwakiranye urugwiro ndetse bakanaganira ku bintu byatuma umupira w’amaguru utera imbere muri Afurika. Perezida Infantino yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu gifite amasomo menshi cyakwigisha amahanga bityo, ko iyo ageze mu Rwanda yumva ameze nkuri mu rugo.

Mu byo yaganiriye na Perezida Paul kagame harimo uburyo mu Rwanda ndetse no muri Afurika hashyirwaho ibigo byigisha umupira w’amaguru mu rwego rwo kuwuteza imbere,  atari ukwiga umupira gusa ahubwo hanigwa n’andi masomo. Infantino yavuze ko FIFA igiye kuganira na CAF kugira ngo banoze uyu mugambi.

Perezida Kagame na Infantino banaganiriye ku buryo hakazwa umutekano ku ma Stade atandukanye yo muri Afurika akunzwe kugaragaramo imvururu za hato na hato zikunze gutwara ubuzima bw’abantu. Uretse ibi kandi, aba bayobozi bombi banaganiriye ku ngamba zafatwa kugira ngo ruswa icike mu mupira w’amaguru.

Ati: “Perezida Kagame twaganiriye ku bintu bitatu by’ingenzi, harimo gufatanya kurwanya amanyanga aba mu mupira arimo gutanga ruswa, kugura imikino, aho usanga hari ahantu henshi hakoreshwa izindi mbaraga ngo batsinde”

Uretse ibyo Perezida Infantino yaganiriye na Perezida Kagame yagejeje ku banyamakuru barimo abo mu Rwanda no mu mahanag bari bateraniye muri Kigali Convention Center, yanavuze imyanzuro yavuye mu nama yagiranye na bagenzi be.

Bimwe mu byo amahanga yari ahanze amaso I Kigali, ni ukwemeza niba imikino imwe nimwe yo muri shampiyona ya Espagne (La Liga) yajya ibera muri leta zunze ubumwe za Amerika, mu gihe umuyobozi wa La Liga Javier Tebas, yari abishyigikiye ariko amakipe yo muri Espagne akabyamaganira kure.

Iki cyifuzo cya Tebas na Perezida Infantimo yacyamaganiye kure, avuga ko imikino yose ya shampiyona igomba kubera ku butaka ikinirwaho.

Ati:”Muri iyi nama ya FIFA twabiganiriyeho dusanga bidakwiye, muri make byanzwe, imikino yose yemewe ya shampiyona igomba gukinirwa mu gihugu ibarizwamo.”

Undi mwanzuro wafashwe ni uko igikombe cyahuzaga amakipe yo muri Amerika y’Amajyepfo (Copa Amerika) cyimuriwe amatariki kuko kizaba kiba hagati ya tariki 12 Kamena na Nyakanga. Iki gikombe cyatangiye mu 1975.

Mu bindi ni uko umukino w’abagore mu mupira w’amaguru ugiye kongererwa ubushobozi na wo ugatera imbere.  Infantino yavuze ko n’ubwo bitoroshye ko ugera aho uw’abagabo ugeze ariko bazagenda bongeramo ubushobozi kugira ngo na wo utere imbere.

Abaryaga amafaranga y’inkunga ya FIFA na bo akabo kashobotse kuko hemejwe ko FIFA igiye kujya yohereza abagenzuzi mpuzamahanga mu bihugu byose kugira ngo harebwe uburyo umutungo wakoreshejwe.

U Rwanda rwemejw nk’ugomba kwakiara iyi nama yabereye muri Kigali Convention Center ubwo habaga indi nama nk’iyi yari yabereye Bogotá muri Colombia.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger