AmakuruImikino

Imvune ya Sugira Ernest ikomeje kumubana ingora bahizi

Rutahizamu Sugira Erneste  yagiye kwivuriza mu gihugu cy’ubuhinde kubera imvune yagiriye mu ikipe y’igihugu ubwo biteguraga umukino wa Uganda mu gushaka itike ya CHAN2018 umwaka ushize wa 2017.

Uyu rutahizamu w’umunyarwanda ubarizwa mu ikipe ya APR FC yasinyiye muntangiriro z’uyu mwaka w’imikino  wa 2017/2018 avuye muri Vital Club yo muri Congo Kinshasa, nyuma yo gusinya amasezerano muri iy’ ikipe ya APR FC yahise avunika atayikiniye umukino n’umwe dore ko  yavunitse ukuguru ubwo yari mu ikipe y’igihugu ya CHAN yiteguraga umukino wa Uganda mu gushaka itike y’igikombe cyabereye muri Maroc mu ntangiriro za 2018

Sugira Ernest wavunitse adakiniye umukino n’umwe ikipe ya APR FC yari amaze gusinyira.

Nyuma y’imvune Sugira yahawe amezi atanu ndetse yizezwa  n’abaganga ubwo yanjyaga kuvuriza mu bitaro byitiriwe umwami Faisal  ko azahita akira agakomeza guconga ruhago muri ekipe shyashya yari amaze gusinyira ya APR FC.

Kuri uyu wa gatatu nibwo uyu musore yasesekaye mu gihugu cy ‘Ubuhinde ariho agiye kwivuriza  dore ko ahita ahura n’abaganga bakamukorera ibizamini bakareba uko bamuvura iyi muvune afite ku kuguru. Sugira agiye m’Ubuhinde nyuma ya Haruna Niyonzima ukinira ikipe ya Simba SC nawe wagiye muri iki gihugu kwivurizayo imvune afite ituma atagaragara muri iyi minsi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger