AmakuruImikino

UCL: Imvune ya Christiano Ronaldo yahangayikishije benshi

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Christiano Ronaldo yahangayikishije abakunzi be n’abafana ba Real Madrid kubera imvune yagiriye mu mukino wabahuje na Barcelona batekereza ko  ashobora kutazakina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzabahuza ikipe ye na Liverpool.

Christiono Ronaldo yavunikiye mu mukino w’ishiraniro wa  El Clasico ku munota wa 15 w’igice cya mbere ari gutsinda igitego cya mbere cya Real Madrid cyari icyo kwishyura icyari cyatsinzwe na Suarez avunika gutyo avunwe na Gerard Pique, uyu mukino waberaga Camp Nou waje kurangira Barcelona  anganyije Real Madrid  ibitego 2-2.

Nyuma y’umukino abafana n’abakunzi ba Christiano bagagaje impungenge  ku mvune uyu musore yagize nubwo wabonaga idakanganye umutoza Zinedine Zidane agahitamo kumukura mu kibuga mu rwego rwo kwirinda ko byakomera akaba yamubura ku mukino wanyuma wa Champions League uzabera mu mujyi wa Kiev mu Busiwisi.

Kugeza ubu umutoza wa Real Madrid yavuze ko bitari ibintu bikomeye cyane ahubwo arakorerwa ubuvuzi harebwe igihe azamara hanze y’ikibuga ,ntiyiteze ko azamubura kuri uriya mukino bazakina na Liverpool, yizeye ko azaba yakize ameze neza.

Real Madrid izakina na Liverpool taliki ya 26 Gicurasi. Kuvunika kwa Christiano yari inkuru mbi kubafana ba Real Madrid ariko ntibyabura gushimisha abafana ba Liverpool.  Christiano amaze gutsinda ibitego 15 uyu mwaka muri Champions League.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger