AmakuruImikino

Impinduka muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 u Rwanda ruhagarariwemo

Mu gihe habura amasaha make ngo i Asmara mu gihugu cya Eritrea hatangire imikino ya CECAFA y’abana batarengeje imyaka 15, habayeho impinduka kuri gahunda y’iyi mikino kubera ko ikipe y’igihugu ya Djibout yikuye muri iyi mikino.

Mu busanzwe iri rushanwa ryagombaga kwitabirwa n’amakipe 11 yari agabanyijwe mu matsinda atatu, gusa ukwikura mu irushanwa kwa Djoibout kwatumye itsinda rimwe rivaho hasigara abiri.

Ikipe y’u Rwanda yari yarashyizwe mu tsinda rya kabiri hamwe n’ibihugu bya Uganda, Ethiopia na Sudani y’Amajyepfo, gusa muri aya matsinda mashya yahise ishyirwa mu tsinda rya mbere. Nta mpinduka nini zabaye mu tsinda Amavubi y’Abatarengeje imyaka 15 aherereyemo kereka ikipe y’igihugu ya Tanzania yaryongewemo.

Itsinda rya kabiri ryo ku ikubitiro ryari rigizwe n’ibihugu bya Kenya, u Burundi, na Eritrea igomba kwakira iyi mikino. Ni mu gihe irya gatatu ryari rigizwe na Tanzania, Sudani na Djibout yatangaje ko itazitabiri kubera ikibazo cy’amikoro.

Kuba Tanzani yashyizwe mu tsinda rya mbere ririmo u Rwanda, bisobanuye ko Sudani bari bari kumwe yahise ishyirwa mu tsinda rya kabiri aho iri kumwe n’ibihugu bya Kenya, u Burundi, na Eritrea.

Biteganyijwe ko amakipe abiri azitwara neza muri buri tsinda azahita abona itike ya ½ cy’irangiza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger