AmakuruAmakuru ashushye

Impinduka mu bayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB)

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Mutarama 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, none ku wa 4 Mutarama 2019,  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyize Abayobozi b’ikigo  cy’igihugu gishinzwe Iterambere mu myanya mu buryo bukurikira:

ABAGIZE INAMA Y’UBUYOBOZI

  1. Bwana FISHER Itzhak: Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi/ Chairperson
  2. Madamu KAMAGAJU Evelyn: Umuyobozi wungirije/Vice Chairperson
  3. Madamu KARUSISI Diane: Ugize Inama y’ubuyobozi/Board Member
  4. Madamu  NKULIKIYINKA Alice: Ugize Inama y’ubuyobozi/Board Member
  5. Bwana Dr. HITAYEZU Patrick: Ugize Inama y’ubuyobozi/Board Member
  6. Bwana KIRUNGI Brian: Ugize Inama y’ubuyobozi/Board Member
  7. Madamu KEZA Faith: Ugize Inama y’ubuyobozi/Board Member

ABANDI BAYOBOZI

  1. Bwana HATEGEKA Emmanuel :UUmuyobozi Mukuru wungirije n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere.
  2. Madame RUSERA Elodie :Umuyobozi Mukuru ushinzwe kongerera abakozi ubushobozi.
  3. Madame SAYINZOGA Diane: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibyanya byahariwe inganda no gutanga ubufasha ku byoherezwa mu mahanga.
  4. Bwana NSABIMANA Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikurikizwa ry’amabwiriza agenga ubukerarugendo.
  5. Bwana RUSATIRA Desire: Umuyobozi w’Ishami rifasha abashoye imari.
  6. Bwana NGOBOKA Francois: Umuyobozi w’ishami rishinzwe ihangwa ry’imirimo ikenewe mu ngeri zitandukanye.
  7. Bwana TUYISHIME Pacific: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ishoramari.
  8. Bwana NZABANITA Viateur:  Umuyobozi w’ishami ryongerera abakozi ubushobozi (Head of Strategic Capacity Development Department).

Clare Akamanzi we yakomeje kuba Umuyobozi Mukuru wa RDB, Belyse Akaliza na we aracyari umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukerarugendo muri RDB.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger