AmakuruImyidagaduro

Impaka zikomeje kuba nyinshi ku gitaramo Koffi Olomide azaririmbamo i Kigali

Kuva byakwemezwa ko Koffi Olomide azataramira mu Rwanda tariki 4 Ukuboza 2021, ku mbuga nkoranyambaga hahise haduka itsinda ry’abantu bavuga ko ari impirimbanyi z’uburenganzira bw’umugore, basaba ko iki gitaramo cyasubikwa.

Aba babisabaga bavuga ko uyu muhanzi atakwemerewe gutaramira mu Rwanda mu gihe akurikiranweho ibyaha byo guhohotera abagore no gufata ku ngufu abakiri bato.Aba byageze n’aho botsa igitutu Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda n’izindi nzego basaba ko uyu muhanzi w’imyaka 65 atagera mu Rwanda.

Hagati aho  ku rundi ruhande hari irindi tsinda ry’abifuza ko ataramira mu Rwanda, aba bakabishingira ku kuba ibyaha uyu muhanzi akurikiranyweho bitaramuhama ngo icyemezo cy’urukiko kigirwe itegeko.

Ibi binashimangirwa n’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwashyizeho umukono, aho mu ngingo ya 11 bavuga ko umuntu wese utarahamwa n’ibyaha mu rubanza yaburanyemo hubahirijwe uburenganzira bw’uregwa aba akiri umwere.

Nubwo impaka zikomeje kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, Intore Entertainment batumiye Koffi Olomide bari bataravuga kuri iki kibazo gusa kuri ubu mugihe habura iminsi itatu ngo igitaramo kibe.

Ikigo Intore Company Ltd cyatumiye umuhanzi Koffi Olomidé ngo aze gutaramira i Kigali, cyatangaje ko kitari mu mwanya mwiza wo kumucira urubanza ku byaha ashinjwa byatumye aba ‘Feminists’ basaba ko igitaramo cye cyaburizwamo.

Ku wa 04 Ukuboza ni bwo Koffi uri mu bahanzi bubashywe mu muziki wa Congo Kinshasa azataramira i Kigali, mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena i Remera.

Nsanga Sylivie uzwi ho guharanira uburenganzira bw’abagore, yatangaje ko ‘Koffi Olomide ari umuntu ubangamiye Sosiyete’ kuko kuba atinyuka gukubitira abantu mu ruhame, nta wakwizera ko ibyo akora ahandi atazabikora mu Rwanda.

Ati “Tuvaneho no kuba yarafashe ku ngufu abakobwa, umuntu ugenda ku manywa agakubita abantu, ni iki kitubwira ko nagera i Kanombe atazakubita umuntu?”

Intore Company Ltd mu itangazo yaraye isohoye, yavuze ko yafashe umwanya uhagije wo gukurikirana impaka zakuruwe n’igitaramo batumiyemo Koffi.

Iki kigo cyavuze ko kitari mu mwanya mwiza wo gucira urubanza Koffi ku byaha by’ihohoterwa ashinjwa kuko “hari inzego zibishinzwe nk’inkiko n’abandi.”

Muri iyi baruwa bavuze ko bakurikiye impaka zagiye zigibwa ku gitaramo cyatumiwemo Koffi Olomide. Bityo bibutsa buri wese ko nka sosiyete y’imyidagaduro nta bubasha bafite bwo guhamya umuntu ibyaha, bavuga ko bizeye ko hari inzego bireba mu buryo bw’amategeko.

Intore Entertainment yavuze ko yubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu by’umwihariko igitsinagore, ariko nanone ikubaha kandi ikazirikana abakunzi b’umuziki bagaragaje ko bashaka kwitabira iki gitaramo bakagura amatike.

Bakavuga ko biteguye gukora ibishoboka byose ku wa 4 Ukuboza 2021 iki gitaramo kikazagenda neza muri Kigali Arena, dore ko ngo intego yabo ari uguhuriza hamwe abantu, kandi ko bazakomeza guharanira kuba muri uwo murongo.

Banditse bagira bati  “Twubaha ibitekerezo by’abatumva ibintu kimwe na Koffi Olomide ariko kandi tunubaha ibihumbi by’abafana bifuza kwitabira iki gitaramo. Kandi tubijeje kuzabagezaho igitaramo cyiza tariki 4 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.”

Mu Ukwakira uyu mwaka Koffi yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris, nyuma yo gushinjwa n’abagore bane bahoze ari ababyinnyi be kubafata ku ngufu.

Uyu muhanzi ukomeye mu njyana ya Rhumba yakunze gushinjwa ibyaha bijyanye no guhohotera abagore. Mu 2016 yirukanywe ku butaka bwa Kenya azira guhohotera ababyinnyi be b’abakobwa nyuma y’uko yakubitiye umwe muri bo ku Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta.

Mu 2012 na bwo yangiwe kwinjira muri Zambia azira guhohotera umunyamakuru mu gihe mu 2019 yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri isubitse n’urukiko rwo mu Bufaransa rumuhamije ko yasambanyije umubyinnyi we w’imyaka 15 kandi abizi neza ko atujuje imyaka y’ubukure.

Intore Entertainment mu minsi ishize yari yahamije ko King James, Yvan Buravan na Chris Hat ari bo bahanzi batoranyijwe kuzaririmbana na Koffi Olomide.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ni rwo rwego rwagize icyo ruvuga kuri iki kibazo gikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi wayo, Mukasine Marie Claire,  yatangaje ko nk’abashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, muri iki kibazo amategeko akwiriye gukurikizwa uko yakabaye.

Ati “Niba umuntu yarakoze icyaha amategeko akamukurikirana, niba abantu barakurikiranwe bakaryozwa ibyo bakoze ku bwacu twumva uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe.”

“Ibindi bizamo amarangamutima n’ibindi, twe turi tureba uburenganzira bwa muntu n’icyo amategeko ateganya, ntabwo ureba amarangamutima y’umuntu cyangwa iki twe tureba ngo ese uyu muntu yakoze icyaha, ese niba yarakoze icyaha yarakurikiranwe, ese yarahanwe cyangwa yabaye umwere? Ibyo ni byo twebwe dukurikirana.”

Mukasine yakomeje avuga ko amategeko ateganya ko umuntu wese utarahamwa n’icyaha afatwa nk’umwere bityo ko Abanyarwanda na bo bakwiriye kubyitaho.

Ati “Abanyarwanda rero bakwiye gutera intambwe, ubuse ko turi muri sosiyete nyarwanda yabayemo ibintu bidasanzwe umuntu wakoze jenoside akayihanirwa akarangiza igihano tuzamuca muri sosiyete nyarwanda? Ikirenze icyo se ni ikihe?”

“Twe turi sosiyete yize kubabarira no kwihanganirana kugira ngo abantu bashobore kubana mu buryo bwiza, twongere twubake sosiyete nibaza rero ko izo ndangangaciro turi kwimakaza twebwe nk’abanyarwanda ntabwo ari mu Rwanda gusa kuzimakaza no ku rwego rw’Isi kuko yabaye nk’umudugudu ariko tugasaba ko amategeko akurikizwa.”

Iyi baruwa ya Intore Entertainment  yakurikiwe n’ubutumwa butandukanye bugikomeje gutangwa kurubuga rwa Twitter

Twitter
WhatsApp
FbMessenger