AmakuruAmakuru ashushye

Imodoka za mbere zikoresha amashanyarazi zagejejwe mu Rwanda (+AMAFOTO)

Volkswagen yagejeje ku isoko ry’u Rwanda imodoka  zikoresha amashanyarazi ziratangira gukoreshwa mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, izi modoka nizo  za mbere uru ruganda rugejeje ku isoko rya Afurika.

Izi modoka ziratangira gukoreshwa mu Rwanda ku bufatanye bwa Volkswagen n’ikigo cyo mu Budage, Siemens, aho cyo kizajya gitanga uburyo bwo kongera umuriro w’amashanyarazi mu modoka.

Volkswagen ifite abashoferi bayo bazajya batwara izi modoka ariko uwabishaka yagatanga abashoferi be bakabahugura. Kugeza ubu Volkswagen ifite abashoferi 250 mu Rwanda biganjemo ab’igitsina gore.

Izi modoka ziswe e-Golf ntiziratangira kugurishwa mu gihugu kuko bisaba ko habanza hakanozwa uburyo bwo kuzikanikira mu gihugu zagize ikibazo, kubona abatekinisiye bahagije n’ibindi. Icyakora ngo bishobora gutangira vuba.

Imodoka zikoresha amashanyarazi za e-Golf zizajya zongerwamo umuriro nijoro kuko zishobora kugenda ibirometero 230 utarashiramo kandi kuri sitasiyo yazo ukongerwamo amasaha ane. Ni mu gihe uyishyizemo umuriro akoresheje uburyo bwo mu rugo rwe bimara amasaha 10.

Gutangiza ikoreshwa ry’izi modoka mu Rwanda biratangirana n’izigera kuri enye, zizajya zongererwamo amashanyarazi aho Volkswagen ikorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, ariko bikaba biteganyijwe ko hazubakwa ahandi hantu 15 hirya no hino mu gihugu ho kongereramo amashanyarazi.

Volkswagen Group iteganya gushora miliyari €30 mu gukora imodoka zikoresha mashanyarazi, aho iteganya kongera ubwoko bw’imodoka zikoresha amashanyarazi gusa, zikava ku bwoko butandatu bukagera kuri 50 bitarenze umwaka wa 2025.

Volkswagen yagejeje ku isoko ry’u Rwanda imodoka za mbere zikoresha amashanyarazi
Izi modoka za e-Golf ntabwo zateranyirijwe mu Rwanda ahubwo zakorewe mu Budage zizanwa mu gihugu.
Iyo yuzuye umuriro ishobora kugenda ibilometero 230 ariko biterwa n’ubutumburuke bw’aho igenda n’ibindi.
Izi modoka zizajya zongererwamo amashanyarazi aho Volkswagen ikorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, ariko bikaba biteganyijwe ko hazubakwa ahandi hantu 15 hirya no hino mu gihugu ho kongereramo amashanyarazi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger