AmakuruImyidagaduro

Imitoma ikomeje kurandura ibyatsi hagati ya The Ben na Miss Pamella

Urukundo hagati y’umuhanzi Mugisha Benjam wamenyekanye mu muziki nka The Ben na Miss Uwicyiza Pamella wamenyekanye cyane ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019 rukomeje gushora imizi mu mpande zose..

Amakuru avuga ko imyaka igiye kuba ibiri The Ben na Miss Pamella bakundana. Nubwo byatangiye babigira ibanga rikomeye, The Ben na Miss Pamella ntibagihisha urwo bakundana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram anakurikirwaho n’abatari bake, Uwicyeza Pamella yanditse amagambo akomeye agaragariza The Ben uburyo amuteye ishema anamushimira urukundo amuha.

Ati: “Ntewe ishema n’uyu mugabo mubona, ndagushimira cyane! Imana iragukunda cyane Mugisha”.

Ni amagambo yakiriwe neza na The Ben wahise ashimira uyu mukobwa bamaze igihe bakundana yongera kumwibutsa ko na we amukunda.

Yifashishije ifoto Miss Uwicyeza yakoresheje amubwira amagambo yuzuyemo imitoma, The Ben na we yagize ati “Ndagukunda!”
Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby’urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y’indirimbo ‘This is Love’ yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.
The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n’uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana.

Nyuma y’iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger