Amakuru

Imirambo y’abaguye mu mpanuka y’ubwato muri Congo yatangiye kuboneka i Rubavu

Imirambo 11 y’abaguye mu mpanuka y’ubwato buheruka kurohama mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), yabonetse ku ruhande rw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Murenzi Augustin yavuze ko imirambo imwe yagaragaye mu gace ayobora, indi ikaba irimo gushakishwa

“Ubu tumaze kubona imirambo ibiri ariko hari indi icyenda abaturage batubwiye ko ikiri mu mazi, ubu turi gushakisha imirambo yose ku bufatanye n’ingabo zikorera mu mazi, izaboneka ubuyobozi bw’akarere buzafata icyemezo ku buryo yshyikirizwa Congo.’’

Perezida wa RDC Felix Tshisekedi yatangaje ko ku wa Gatanu, “Mu rwego rwo kuzirikana abarohamye i Kalehe, amabendera yose yururutswa kugeza mo hagati mu cyunamo cy’amasaha 24.”

Ubwo iyo mpanuka yabaga, abatangabuhamya batuye aho iyo mpanuka yabereye bavuze ko ubu bwato bwari butwaye abantu barenga 150 nk’uko umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri Komine Mbinga, Bulimbi Delphine yabitangaje.

Ubwo bwato bwerekezaga mu gace ka Kalehe bwarohamye mu Kivu mu ijoro rishyira ku wa 16 Mata, bibanza kwemezwa ko abantu batatu aribo bapfuye, 33 bakarokoka naho abarenga 100 bakaburirwa irengero.

Perezida Tshisekedi yasuye agace ka Kalehe , kabereyemo impanuka, atangaza icyunamo mu gihugu hose
Twitter
WhatsApp
FbMessenger