Amakuru ashushye

Imihanda yo mu mujyi wa Kigali igiye kujya ikoresha ikoranabuhanga

Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu mikoreshereze y’imihanda, aho n’amatara ayobora imodoka ku mihanda azwi nka ‘Feu rouge’, azavugururwa akajya ahinduka hakurikijwe uko imihanda irimo ikoreshwa.

Aya matara akoreshwa n’ikoranabuhanga azabasha kuyobora imodoka mu buryo butandukanye n’uko ayakoreshwa muri iki gihe abikora, kuko adakurikiza umuhanda urimo kugendwa cyane.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko kuvugurura Feu rouge biri mu bice bibiri; icya mbere kizakorwa muri uyu mwaka kikaba ari ugushyira ku mihanda irimo kubakwa no kwagurwa izikoresha imibare. Izi Feu rouge zikazashyirwa ku masangano y’imihanda ya  Yamaha, Rwandex na Prince House.

Hari kandi gahunda yo gusimbuza izishaje, bikazakorwa ku masangano ya Rwandatel, Centenary House, Ecole Belge n’ahandi.

Ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali, Rangira Bruno, yatangarije IGIHE ko muri gahunda y’igihe kirekire hari ugukoresha ikoranabuhanga mu mikoreshereze y’imihanda (Intelligent Transport System), izaba inarimo amatara ayobora imodoka bigendanye n’umuhanda ukoreshwa cyane.

Yagize ati “Hazaba harimo ‘Feu rouge’ zihinduka zikurikije uko mihanda irimo ikoreshwa (Smart Traffic Management), inzira zihariye za bisi, imihanda itanga amakuru y’uko irimo gukoreshwa n’icyumba cy’ubugenzuzi, aho ibi bikorwa remezo byose bishobora kuyoborerwa bitewe n’igikenewe.”

Yongeraho ko iyi gahunda izakorerwa inyigo umwaka utaha kandi izashyirwa mu bikorwa muri gahunda y’Umujyi wa Kigali ya 2018-2024.

Rangira akomeza atangaza ko mu gihe cya vuba Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kuvugurura amasangano ya Giporoso, Gisementi, Gishushu, Kinamba na Kimironko, hagamijwe kunoza imigendere y’imodoka muri aya masangano.

Abakoresha imihanda yo muri Kigali biteze ko izi Feu rouge zihinduka zikurikije uko imihanda ikoreshwa zizagabanya umuvundo w’ibinyabiziga.

 

Biteganyijwe ko guhera muri Werurwe 2018, imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zizajya zihabwa imihanda yihariye mu gihe cy’amasaha atatu ku munsi, ibi bikaba ari muri gahunda yo kunoza ubwikorezi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger