AmakuruImikino

Imbere y’imbaga y’abafana u Rwanda rutsinze Uganda bigoranye (+Amafoto’)

Mu mukino usoza iy’amatsinda mu mikino y’intoki ya Africa Volley Championship 2021 wabaye kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rutsinze Uganda amaseti atatu kuri abiri, rusoza ku mwanya wa mbere.

U Rwanda ni rwo rwatangiye rwitwara neza rutsinda iseti ya mbere ku manota 25-15, Uganda iza guhita itsinda andi maseti abiri yakurikiyeho (25-21 na 25-23).

U Rwanda rwaje kongera kuzamuka rutsinda iseti ya kane ku manota 25-11, haza kwiyambazwa iseti ya kamarampaka aho u Rwanda rwayitsinze ku manota 15-09.

Imikino yo mu itsinda irangiye u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere, Uganda iya kabiri, u Burundi ku mwanya wa gatatu, naho Burkina Faso ku mwanya wa nyuma.

Ibihugu byombi Uganda n’u Rwanda byari byaramaze kwizera gukina ¼, ariko bigomba kwisobanura hakaboneka ikipe ya mbere n’iya kabiri mu Itsinda A.

Ikipe y’u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda A ndetse izahura n’ikipe ya kabiri mu Itsinda D ririmo Maroc, Misiri, Kenya na Tanzania (yasezerewe). Uganda, yo izahura n’ikipe ya mbere muri iryo tsinda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger