AmakuruAmakuru ashushye

Imbamutima za Mukansanga Salima umunyarwandakazi wakoze amateka akomeye muri Afurika

Umunyarwandakazi Salima rhadia Mukansanga yaraye akoze amateka akomeye yo kuba ari we mugore wa mbere usifuye igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru, inkuru yatumye u Rwanda rutaramwa ku Isi hose.

Mukansanga Salima asanzwe ari Umusifuzi mpuzamahanga wasifuye amarushanwa atandukanye akomeye arimo imikino y’igikombe cy’Isi mu bagore 2019, imikino y’igikombe cya Afurika mu bagore, imikino Olympic ndetse na CAF Women’s Champions League.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mutarama 2022, bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru muri Afurika, igikombe kiruta ibindi byose kuri uyu mugabane cyasifuwe n’umugore, akaba ari umunyarwandakazi Mukasanga Salima wayoboye umukino Zimbabwe yatsinze Guinea ibitego 2-1.

Salima Mukansanga yagiranye ikiganiro na Clarisse uwineza umunyamakuru wa B&B FM Umwezi avuga ko nawe byamurenze, ariko ashimira abamubaye hafi.  Mu magambo ye yagize ati” Ndumva ntacyo navuga kirenze kubashimira, ni iby’agaciro cyane biranandenze, ndashimira buri munyarwanda wese na buri muntu wese wambaye hafi.”

Ange Kagame wishimiye kubona uyu Munyarwandakazi ayobora umukino, avuga ko ari ibihe bidasanzwe kuri Salima ndetse no ku bana b’abakobwa bamuhanze amaso.

Usibye abanyarwanda muri rusange ibitangazamakuru byo muri Afurika, Iburayi no mu zindi mfuruka z’Isi ndetse n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga n’ubuyobozi bw’amakipe akomeye ku Isi, bacyeje u Rwanda kubera umusifuzi Mukansanga Salima Rhadia wabaye umugore wa mbere wasifuye mu gikombe cya Afurika.

Nyuma y’uwo mukino abantu , ibigo bitandukanye byashimiye uyu munyarwandakazi ukomoka mu karere ka Rusizi. muri abo harimo  Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, yishimiye uyu Munyarwandakazi wanditse amateka. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, bugira buti “U Rwanda rukoze amateka, turakwishimiye [Mukansanga]”.

 

Salima atanga amabwiriza mbere y’uko umukino utangira

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger