AmakuruImikino

Ikoranabuhanga rya VAR riratangira gukoreshwa mu mikino ya UEFA Champions league

Kuri uyu wa kabiri, imikino ya UEFA Champions league ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi irakomeza hakinwa imikino ya 1/8 cy’irangiza. Ni imikino iza kwifashishwamo ikoranabuhanga rya VAR (Video Assiatant Referee) mu rwego rwo kunganira abasifuzi.

Ni nyuma y’icyemezo cyafashwe n’inama y’abayobozi bakuru ba UEFA yateranye mu Ukuboza kwa 2018.

Iri koranabuhanga riratangira gukoreshwa nyuma y’igikorwa cyo kurigerageza no guhugura abasifuzi cyakoze na UEFA mu kwezi gushize kwa Mutarama.

Ryitezweho kugabanya amakimbirane ashingiye ku byemezo bimwe na bimwe bidakunze kuvugwaho mu mupira w’amaguru.

Mu mikino ya UEFA Champions league iteganyijwe kuri uyu mugoroba, harimo Manchester United iza kwakira PSG cyo kimwe na AS Roma iza kwakira ikipe ya FC Porto. Ikipe ya PSG issanzwe imenyereye iri koranabuhanga kuko risanzwe rikoreshwa mu marushanwa yo mu gihugu cy’u Bufaransa.

Video Assistant ikoreshwa mu gukemura impaka zerekeye ibitego bitavuzweho rumwe, ama Off-Sides ndetse no ku byemezo bikakaye bishobora kuvamo ikarita itukura. Ikoreshwa kandi mu rubuga rw’amahina ku byemezo bishobora kuvamo penaliti.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger