AmakuruImikino

Ikoranabuhanga rya VAR rigiye gukoreshwa muri Premier League

VAR (Video Assistant Referee) ni ikoranabuhanga  ryaje mu mupira w’amaguru mu rwego rwo gufasha abasifuzi kujya bareba amakosa abaye mu kibuga ariko bagashidikanya niba ari ikosa cyangwa se atari ikosa, nyuma y’uko ryakoreshejwe bwa mbere mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2018 giheruka kubera mu burusiya kigatwarwa n’abafaransa, ubu rigiye no gukoresha muri shampiyona yo mu bwongereza ikunzwe n’abatari bake.

Mu bwongereza muri shampiyona yabo ya Premier League  na bo bagiye kugerageza iri koranabunga muri iyi shampiyona i kunzwe ku Isi ku mikino itanu iraba mu mpera z’iki cyumweru.

Ibi abayobozi ba  Premier League bagiye kugerageza iri koranabuhanga barebe niba koko ryazakoreshwa mu yindi miko yose isigaye.

Irikoranabuhanga mu mashusho ngo rizajya rifasha umusifuzi kwemeza ikosa ryabereye mu kibuga ntaribone, igitego cyagiyemo, kumenya niba atanga ikarita n’ibindi bijyanye n’imyanzuro ifatirwa mu kibuga.

Biteganyijwe ko imikino irakoreshwamo iri koranabuhanga ari

  • AFC Bournemouth vs Leicester City
  • Chelsea vs Cardiff City
  • Huddersfield Town vs Crystal Palace
  • Manchester City vs Fulham
  • Newcastle United vs Arsenal

Iyi shampiyona ifite abakunzi benshi cyane ku Isi irasubukurwa muri iyi weekend

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger