AmakuruAmakuru ashushye

Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kubona uburyo bwo guhumeka

Ikirunga cya Nyiragongo ni kimwe mu birunga bitanu byonyine ku Isi bifite ibiyaga by’amazuku (Lava Lake), gituruka ku bibuye byashonze byo mu nda y’Isi.

Nyiragongo iheruka kuruka ku wa 22-23 Gicurasi 2021, impuguke zimaze gutangaza ko iki kirunga cyongeye kugaragazaho ikiyaga cy’amazuku nyuma y’amezi make kirutse kigahitana abantu 32.

Nyuma yo kuruka, ikiyaga cy’amazuku cyari kimenyerewe hejuru y’ikirunga cyarashwanyutse, ku buryo abantu bibazaga niba kitazongera kubaho.

Kuri iyi nshuro impuguke zivuga ko kitagiye kongera kuruka, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’uko cyaruhutse cyangwa se cyahumetse nyuma yo kuruka.

Umuyobozi w’ikigo Observatoire Volcanique de Goma Celestin Kasereka Mahinda, yabwiye AFP ko mu munwa w’iki kirunga hongeye kugaragaramo amazuku (ibikoma bitukura byaremyemo ikiyaga).

Yakomeje ati “Ntabwo ari igikorwa kigaragaza ko ikirunga kigiye kongera kuruka, ahubwo ni igikorwa gituma ikirunga gihumeka.”

“Ni ikimenyetso gisanzwe. Kugaragara kw’iki kiyaga cy’amazuku ku munwa w’ikirunga bizagabanya imitingito ituruka ku kirunga mu bice bya Goma.”

Uyu muyobozi avuga ko kuba Nyiragongo yongeye kugaragaza ibi ari ikimenyetso cyiza kuri cyo ndetse n’abagikurikiran byahafi.

Mahinda yakomeje ati “Uyu munsi Nyiragongo yabonye uburyo bwo guhumeka, bikaba ari ikimenyetso cyiza.”

“Ubwoba bwari gukomeza kubaho iyo umunwa w’ikirunga ukomeza kwifunga.”

Nyiragongo  ubwo iheruka kuruka muri  uyu mwaka wa 2021 ku mu mataliki 22-23 Gicurasi ibikoma ku mazu y’abaturage ndetse ikurikirwa n’imitingito yasenye inzu nyinshi, imihanda nayo iriyasa ndetse ihitana abantu 32.

Icyo gihe Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yahise ihungisha abaturage basaga 400,000, barimo benshi bahungiye mu Rwanda.

Indi nshuro Nyiragongo yarutse hari mu 2002, icyo gihe yishe abantu barenga 100, inzu nyinshi cyane zirasenyuka.

Inshuro yahitanye abantu benshi hari mu 1977, ubwo yarukaga igahitana abasaga 600. Nyiragongo yavutse mu 1980 ndetse na n’ubu kiracyariho.

Nyiragongo ni kimwe mu birunga bitanu byonyine ku Isi bifite ibiyaga by’amazuku (Lava Lake), gituruka ku bibuye byashonze byo mu nda y’Isi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger