AmakuruImikino

Ikipe yo mu Bushinwa Jules Ulimwengu agiye kwerekezamo yamenyekanye

Umurundi Jules Ulimwengu wakiniraga Rayon Sports ya hano mu Rwanda, ari mu muryango winjira muri Shaanxi Chang’an Atletic FC ibarizwa muri shampiyona y’Ubushinwa.

Amakuru avuga ko iyi kipe ishobora kugura amasezerano y’umwaka umwe Ulimwengu yari asigaje muri Rayon Sports akayabo ka 55,000$, ikanamuhemba 200,000$ mu mwaka umwe agomba kuyikinira.

Ulimwengu kandi azajya ahabwa agahimbazamusyi nka 3,000$ mu gihe we na bagenzi be batsinze umukino, na ho mu gihe banganyije ajye ahabwa 2,000$.

Ulimwengu wayoboye ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’umwaka ushize mu Rwanda, agiye gutandukana na Rayon Sports nyuma yo kwangirwa gukina muri shampiyona y’u Rwanda nk’Umunyarwanda, bijyanye n’uko yari ku rutonde rw’abakinnyi bari bakurikiranweho gutunga indangamuntu z’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu musore kuri ubu wamaze gusubira iwabo mu Burundi, yari amaze ibyumweru bitatu ashaka urwandiko rw’inzira rumujyana mu gihugu cy’Ubushinwa.

Ikipe ya Shaanxi Chang’an Atletic FC agiye gukinira, ibarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu Bushinwa.

Ni ikipe isanzwe ikinamo abandi bakinnyi bakomoka hano ku mugabane wa Afurika, barimo Umunya-Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Oscar Maritu na John Owoeri ukomoka muri Nigeria.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger