AmakuruAmakuru ashushye

Ikipe ya APR FC ikomeje urugendo rugana ku gikombe cya Shampiyona ikosoye Rayon Sports

Mu mukino w’ishiraniro wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Kamena 2018 kuri Stade Amahoro  urangiye ikipe ya APR FC itsinze umukeba Rayon Sports 2-1 wari  ku mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona.

Uyu mukino usize APR FC igumanye umwanya wa mbere n’amanota 54 mu gihe Rayon Sports  yo igumanye amanota  45 ku mwanya wa gatatu mu gihe As kigali yatsinzwe na Kirehe Fc 1-0.

Ku munota wa 42 nibwo igitego  cya mbere  cya  APR FC cyagiyemo gitsinzwe na Hakizimana Muhadjil ku mupira wari uhinduwe na Iranzi Iean Claude.

Mu gice cya kabiri  ku munota wa 73 nabwo  Hakizimana Muhadjil yatsinze igitego cya kabiri  cya APR FC nyuma yo gucika myugariro wa Rayon Sports Usengimana Faustin, nyuma y’iminota mike atsinze iki gitego, ku munota wa 77 Rayon Sports yabonye  igiteko cyayo cya mbere cyatsinzwe na  Kwizera Pierrot ku ishoti yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Abafana ba rayon Sports bitereye mu bicu baziko iza kwishyura ariko birangira umusifuzi arangije umukino bikiri ibitego 2-1.

Umukino urangiye, abafana ba APR FC bahise bajya mu kibuga baterura Hakizimana Muhadjil bamushimira ibyiza yabakoreye byose mu gihe amaze muri APR FC dore ko abura iminsi mike akerekeza i burayi mu ikipe ya Beveren yamutanzeho akayabo.

APR FC yari yabanje mu kibuga Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Mugiraneza Jean Baptiste, Buteera Andrew, Djihadi Bizimana, Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude na Hakizimana Muhadjiri.

Mu gihe Rayon Sports yabanjemo Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Rutanga Eric,Nyandwi Saddam, Mukunzi Yannick , Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Shabani Hussein Tchabalala, Bimenyimana Caleb.

11 ba Rayon Sports
11 ba APR FC
Uyu munsi Tchabalala byari byanze
Nk’ibisanzwe uyu mukino uhuruza imbaga
Twirukanye Minaert ariko ntacyo bitanze pe!!!!!!
Twitter
WhatsApp
FbMessenger