AmakuruPolitiki

Ikinyarwanda kiri kwifashishwa n’abiyamamariza gusimbura Kabila-VIDEO

Abakandida bari kwiyamamariza kuyobora Repubulika ihranira Demokarasi ya Congo, bari kwifashisha i Kinayarwanda biyamamaza kugira ngo abumva i Kinayarwanda bazabahe amajwi.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baritegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu mpera z’uku kwezi ku Ukuboza, ibikorwa byo kwiyamamaza birarimbanyije mu gihe habura iminsi mike ngo hamenyekane ugomba gusimbura Joseph Kabila.

Abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida Emmanuel Shadary Ramazani mu Burasirazuba bwa Congo, bifashishje ururimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo abanyarwanda bahatuye n’abandi bumva Ikinyarwanda bazamuhe amajwi.

Umugabo wari wambaye ibirango bigaragaza umukandida ari kwamamaza, ari imbere y’abantu bigaragara ko ari benshi, yagize ati ” Mu karere kose, muri teritoire yose, umuntu ufite umutima w’Imana, ushaka ko igihugu cyacu gitera imbere, adutorere adutorere perezida wacu Emmanuel Ramazani Shadary , murabyemeye? Niba mubyemeye nimushyire akaboko hejuru ndebe.”

Ibi yabivugaga mu Kinyarwanda n’ubwo hari amagambo atavugaga neza.

Ubusanzwe iyo ugeze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, biba bigoye ko wumva umuntu avuga i Kinyarwanda, akenshi usanga bavuga igifaransa n’igiswahili ndetse n’iringala.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger