AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ikinyarwanda cyatangiye kwigishwa mu Bushinwa

Ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Kaminuza ya Beijing Foreign Studies University yo mu Bushinwa yatangije porogaramu yo kwigisha isomo ry’Ikinyarwanda ku banyeshuri bayigamo.

Ni ubwa mbere iyo Kaminuza yo mu Bushinwa itangije iyo gahunda yo kwigisha Ikinyarwanda, rukaba rubaye ururimi rwa kabiri rwo ku mugabane wa Afurika rwigishijwe muri iyo Kaminuza nyuma y’Igiswahili.

Mu muhango wo gutangiza kwigisha Ikinyarwanda wabereye muri Beijing Foreign Studies University kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2019, Visi Perezida w’iyo Kaminuza Prof Jia Wenjian yashimye icyo gitekerezo, ashishikariza abanyeshuri b’Abashinwa gushishikarira kwiga Ikinyarwanda.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kuri twe kuba Kaminuza ya mbere mu Bushinwa itangije Ikinyarwanda. Iki ni ikimenyetso gikomeye giha agaciro umubano ibihugu byacu bifitanye. Abanyeshuri bacu baziga kandi bakeneke Ikinyarwanda.”

Shu Zhan wahoze ari ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda n’u Bushinwa byombi bihuriye ku ntego zo kwiteza imbere.

Yagize ati “Ubwo nari Ambasaderi mu Rwanda, nabonye icyerecyezo dusangiye n’abanyarwanda cyo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo, byatumye igihugu gitera imbere mu myaka isaga icumi ishize.”

Zhan yongeyeho ko isura u Rwanda rufite uyu munsi, yavuye mu muhate no gukora cyane biranga abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo.

Ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, Virgile Rwanyagatare, yashimye umubano uri hagati ya Kaminuza y’u Rwanda na Beijing Foreign Studies University ari nawo washibutsemo itangizwa ryo kwigisha Ikinyarwanda mu banyeshuri bo mu Bushinwa.

Yavuze ko bizafasha abanyarwanda n’abashinwa gusabana no guhana ubunararibonye mu gihe kiri imbere.

Umwarimu wigisha Ikinyarwanda muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Patrice Ntawigira, yasabye abanyeshuri b’abashinwa kwitabira kwiyandikisha kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda ari benshi.

Yagize ati “Mwahisemo neza. Ikinyarwanda ubu kivugwa n’abagera kuri miliyoni 40 mu Karere k’Ibiyaga bigari. Ni rumwe mu ndimi zivugwa henshi cyane muri Afurika nyuma y’Igiswahili. Ikinyarwanda n’Igiswahili bizahuza abaturage bo mu Bushinwa n’abanyafurika batuye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara barimo n’abanyarwanda.”

Yongeyeho ko nta cyiza nko kuba Ikinyarwanda gitangijwe kwigishwa mu Bushinwa muri iki gihe ubwo ibihugu byombi byizihiza imyaka 48 ishize bifitanye umubano mwiza.

U Bushinwa ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu bikorwa bijyanye by’iterambere, haba mu bucuruzi, umutekano, uburezi n’ibikorwaremezo, mu mubano umaze imyaka isaga 45.

Amateka agaragaza ko ibigo byo mu Bushinwa byabengutswe u Rwanda mu myaka myinshi ishize, kuko nka China Civil Engineering Construction Corp., gishamikiye kuri leta y’icyo gihugu cyohereje abakozi bacyo bwa mbere mu Rwanda mu 1983, maze imwe mu mishinga yacyo ya mbere ibamo kubaka Stade Amahoro yuzuye mu 1986 kuri miliyoni $21.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger