Amakuru

Ikimenyabose mu gukina Filime z’ibihinde Salman Khan agiye gufungwa imyaka 5

Salman Khan utazapfa kuva mu mitwe y’abakunda kureba Filime zikinwa n’Abahinde kubera Filime z’amamaye zikanakundwa yakinnye, yakatiwe n’urukigo igihano cy’imyaka 5 ari muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha yakoze mu myaka 20 ishize.

Uyu munsi taliki ya 5 Mata 2018, urukiko rukuru rwo mu Mujyi wa Jodhpur katika jimbo la Rajasthan mu gihugu cy’Ubuhindi rwasanze Salman Khan icyaha cyo kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’ishya yakoze mu myaka 20 ishize , Salman Khan agomba gufungwa igihe kingana n’imyaka 5 nyuma yo guhamwa n’icyaha mu gihe abandi bagenzi be barekuwe kuko urukiko rwasanze  ari abere. Abagizwe abere ni Ali Khan, Tabu, Sonali Bendre na Neelam Kothari.

Daily Maily dukesha iyi nkuru yanditse ko, Salman Khan yakoreye iki cyaha mu gace ka Kankani ubwo yateguraga amashusho ya filime ye yise Hum Saath Saath Hain ari kumwe n’abandi bagenzi be batanu basanzwe bakina filime bamaze kurekurwa kubera batahamwe n’icyaha.

Salman Khan w’imyaka 52 y’Amavuko, agiye gufungwa ashinjwa ibikorwa byo guhohotera inyamaswa no kwica Ishya (Black BuckAntelopes),byagaragaraga ko zari  nkeya mu gihugu cy’Ubuhindi ahagana mu mwaka w’1998,nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bufite munshingano zabwo kwita kunyamaswa.

Mbere y’uko uyu musore yerekezwa muri gereza gutangira gukurikiza ibihano, agomba kubanza kujyanwa kwa muganga kubanza yakorerwa ibizamini by’ubuzima kugira ngo bamenye uko ajyanwe gufungwa ahagaze.

Inyamaswa yishe bikaba bitumye ajya mu gihome imyaka 5

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger