AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Ikigo gishinzwe amazi,isuku n’isukura WASAC kigiye kugabanywamo ibindi bigo bibiri

Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isujyra WASAC, kigiye kugabwamo ibice bibiri aho kimwe kizaba hishinzwe ubucuruzi ikindi kizaba gishinzwe imishinga nk’uko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo(MINIFRA) yabitangaje.

Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ibisubizo mu mu magambo ku bibazo bimaze igihe bigaragara muri WASAC, no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu n’ibigo bigishamikiyeho (EUCL na EDCL).

Minisitiri Amb. Gatete yavuze ko iki cyemezo kizafatwa hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’impuguke nyuma y’ibibazo bitandukanye byagaragaye muri WASAC mu myaka itari mike ishize nk’uko byagiye bigaragazwa muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) yagaragaje ko muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019 muri WASAC harimo ibibazo by’imiyoborere, imicungire mibi y’imari n’umutungo bya Leta ndetse n’imicungire y’amasezerano y’amasoko bikomeye.

Iyo raporo igaragaza ko WASAC yagaragayeho ikibazo cyo kudashyira mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu gihe cy’imyaka itanu ishize, ndetse ikaba yarananiwe kuzuza no ibitabo by’ibaruramari n’iby’icungamutungo.

Perezida wa PAC Muhakwa Valens, yavuze ko imikorere mibi yageze no mu micungire y’inganda zitunganya amazi bituma amazi adatunganywa uko bikwiye, bikaba byaratumye inganda zitunganya amazi ari ku kigero kiri hasi ugereranyije n’ubushobozi bwazo.

Yashimangiye ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi adahagije mu Mujyi wa Kigali Kigali, WASAC yashoye miliyari zikabakaba 66 z’amafaranga y’u Rwanda mu kwagura inganda zitunganya amazi harimo izari zisanzwe no kubaka inganda nshya zitunganya amazi zirimo Nzove ya I, Nzove ya II na Nzove ya III, aho buri ruganda rwagombaga gutanga meterokibe 40,000 ku munsi.

Ati: “Isesengurwa ryakozwe na Komisiyo, ryagaragaje ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasanze muri Mutarama kugeza mu Kwakira 2019 izo nganda zarakoze ku kigereranyo kiri hasi kuko kingana na 41% kugeza kuri 49% by’ubushobozi bwazo.

Mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi, Minisitiri Amb. Gatete yavuze ko ubu hari kubakwa ibigega bihagije n’amatiyo manini ku buryo amazi azajya abona aho abikwa kandi akagera ku baturage ari menshi.

Muri WASAC kandi hanavugwa ibikoresho byinshi byibwa kandi bihenze, ibidakoreshwa kandi byaraguzwe akayabo k’amafaranga ndetse n’ibisohorwa bidafitiwe inyandiko.

Minisitiri Amb. Gatete yavuze ko impuguke mu micungire y’imari zirimo kubafasha gukemura ibyo bibazo byose ku buryo mu kwezi k’Ukuboza 2021 bizaba byarakemutse.

Ati: “Ubu muri WASAC bafite impuguke barimo gukorana ubungubu, babafashe kubanza guhuza iyo mibare hakiri kare kugira ngo barebe ikigero cyose barimo kubikoraho. Ni na bo bazabafasha gukosora amakosa amwe n’amwe. Noneho mu kwezi kwa Kanama ni ho bakusanya imyanzuro, mu kwezi k’Ukuboza tuzakaba dufite sisitemu ihujwe nta hantu dukorera mu bihombo.”

Mu rwego rwo kugabanya igihombo kiboneka mu kwishyuza amazi, Minisitiri Gatete yavuze ko hari gutegurwa uburyo bwo kwishyura amazi hakoreshejwe ikoranabuhanga, ku buryo umuntu azajya yishyura amazi akeneye mbere y’uko ayabona nk’uko bikorwa hishyurwa umuriro w’amashanyarazi.

Ku bibazo byagaragaye mu icungamutungo rya REG, yavuze ko iki kigo cyari gifite ikibazo cyo kutamenya imitungo yacyo yose, ariko ubu habayeho igikorwa cyo kwandika neza imitungo yacyo ku buryo nta kibazo kizongera kugaragara mu micungire yawo.

Yahishuye ko REG yagiye igira ikibazo cy’abakozi bafite ubumenyi buhagije mu ibaruramari, ndetse no mu mitangire y’amasoko, ariko ko ubu icyo kibazo cyarakemutse, nyuma yo guhugura bya kinyamwuga ndetse no kohereza kwiga aba bakozi.

Inteko Rusange y’Abadepite yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, yanyuzwe n’ibisubizo byatanzwe na Minisitiri Gatete, ku bibazo bibazo by’imiyoborere, ibaruramari n’imicungire y’ibikoresho, bimaze igihe bigaragara muri WASAC na REG .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger