Amakuru ashushye

Ikiganiro ‘THE JAM’ cyavanywe kuri Televiziyo Rwanda

Ikiganiro ‘THE JAM’ cyacaga kuri Televiziyo Rwanda cyari kimaze gukundwa cyane n’abakunda imyidagaduro hano mu Rwanda cyavanyweho gisimbuzwa ikindi ndetse no mu bagikoraga habamo impinduka.

Ubusanzwe iki kiganiro cyabaga buri wa Gatanu guhera saa 22:30 kigarangira saa 00:30, muri aya masaha bashyizemo ikindi kiganiro cyiswe ‘Friday Flight’.

Mu bagikoraga habayemo impinduka kuko ubusanzwe cyakorwaga na Christelle Kabagire afatanyije na DJ Bissosso, kuri ubu rero Friday Flight cyo kikaba kikaba kigiye kujya gikorwa na Anita Pendo afatanyije na Dj Bissosso, aha bisobanuye ko Christelle Kabagire we yamaze kukivanwamo.

Anita Pendo wagarutse kuri Televiziyo Rwanda yaheruka kugaragara mu kiganiro The Jam mu mpera za 2017 nyuma asa nukivuyemo asimbuzwa Christelle none akigarutsemo gihinduriwe izina.

Christelle Kabagire na DJ Bissosso ni bo bakoraga ikiganiro ‘The Jam’
Anita na DJ Bissosso ni bo bagiye kujya bakora mu mwanya wa The Jam 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger