AmakuruAmakuru ashushye

Ikiganiro na Hawa wasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda Perezida Kagame akabuhabwa

Umugore ukomoka muri Mali, Hawa Dème, ari mu byishimo byo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, ni nyuma yo kugeza icyifuzo cye kuri Perezida Kagame ubwo yari muri Rwanda Day ya 2017 yabereye mu Bubiligi.

Icyo gihe Dème yabwiye Perezida Kagame ko yaterwa ishema no kwitwa Umunyarwandakazi bityo ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Uyu mugore kandi yabajije Perezida Kagame uburyo yazabona ubwenegihugu bw’u Rwanda nk’umuntu utahavuka, utahagira ababyeyi akaba ataranahashatse umugabo.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati: “Icyo kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda, birashoboka, no kubona umugabo w’Umunyarwanda niba utarashaka nabyo birashoboka… Ariko hari uburyo bundi bwinshi bundi bishoboka, si ngombwa kuba warashakanye n’umunyarwanda iteka, hari izindi mpamvu ngirango niwegera abashinzwe ubwo buryo mu Rwanda bazagusobanurira, hari abanyamahanga benshi bamaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda”.

Kuri uyu wa 25 Mata, nibwo Hawa Dème nibwo yahawe na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa ari naho aba , impapuro zimwemerera ubwenegihugu bw’u Rwanda, yahise yandika kuri Twitter ye ko yishimye cyane ndetse anashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu kiganiro Hawa Dème yagiranye na TERADIGNEWS, yavuze ko yahisemo kwifuza guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda kubera ko u Rwanda ari igihugu kimwigisha byinshi haba mu buryo bw’imiyoborere ndetse n’iterambere, bityo akaba yarifuzaga kwitwa Umunyarwanda.

Agaruka ku byiyumviro bye nyuma yo kuba Umunyarwanda yagize ati ” Ndishimye cyane , ndumva ngize umuhate wo kurushaho gutanga uruhare rwanjye mu guteza imbere Afurika by’umwihariko nk’umunyarwanda, nk’igihugu gifite imiyoborere myiza, igihugu gifite ahazaza heza mu mahoro ndetse n’umutekano.”

Umunyamakuru wa TERADIGNEWS yamubajije niba atekereza ko kuba icyifuzo cye cyasubijwe ari uko yabisabye Perezida wa repubulika Paul Kagame maze asubiza avuga ko we icyo yakoze ari ukubisaba mu magambo nyuma agaca mu nzira nyazo n’ubwo Perezida Kagame yari abimwemereye.

Yagize ati ” Nabisabye mu magambo ubwo habaga Rwanda Day mu Bubiligi, noneho Perezida Kagame ansubizaa ko ishoboka ndetse anampa ingero z’abasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda bakabuhabwa yewe ananyereka inzira nacamo, ariko urabizi mu Rwanda buri kimwe cyose gikurikiza amategeko. Nanditse ibaruwa mbisaba ndetse nuzuza n’ibindi byangombwa byasabwaga mbishira muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa kubera ko ariho ndikuba.”

Yakomeje avuga ko kuba abonye ubwenegihugu bw’u Rwanda bizamworohereza mu ngendo ze akorera muri Afurika by’umwihariko muri Afurika y’iburasirazuba, akarusho ariko ahamya ko ubu bwenegihugu bw’u Rwanda buzamufasha mu bukangurambaga akora bwo gushishikariza abana babakobwa kwihangira imirimo no gutinyukira gukora imirimo imwe n’imwe.

Abajijwe niba yashishikariza abandi babyifuza gusaba ubwenegihugu bw’ u Rwanda , yasubije agira ati  ” Gusaba ubu bwenegihugu nabikoze ku giti cyanjye,  byatewe n’amateka mfitanye n’u Rwanda, kuba umwenegihugu ni byiza ariko ni n’akazi katoroshye, uwashaka gusaba kuba Umunyarwanda yabikora ariko azi n’ikibimuteye, ku bakunda u Rwanda niba babyifuza babisaba kuko birashoboka cyane.”

Ku kuba yaba agiye guhita aza gutura mu Rwanda yagize ati ” Nta gahunda mfite yo gutura mu Rwanda vuba aha ,  nshobora kuzajya njyayo nka 3 mu mwaka  ngiye mu kazi kanjye cyangwa se ku mpamvu zanjye bwite, Kigali ni umujyi nkunda ,  mfiteyo inshuti, umuryango, ni igihugu gifite imisozi myiza, isuku ,  ikirere cyaho ni cyiza mbese ni ahantu heza cyane, ariko kandi mbonye uburyo nahatura nabyigaho nkareba ko nahatura.”

Hawa Dème, afite ishyirahamwe ryitwa DIEYA Movement ryita ku gushishikariza abaturage kugira imisarane igezweho, kuyubaka, mu rwego rwo kwimakaza isuku no kwirinda indwara zituruka ku mwanda.

Mu 2013 Hawa Dème yitabiriye Rwanda Day yabereye i Londres, avuga ko ari igitekerezo cyiza cyo guhuza Abanyarwanda n’abayobozi babo, ashimangira ko ari urugero rwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Kuva icyo gihe yahuye n’urubyiruko rw’abanyarwanda ndetse asura u Rwanda yiyemeza kuzana bagenzi be kugira ngo bagire urugero rwiza bahigira barujyane iwabo.

Mu Ukuboza 2013, yazanye n’urubyiruko 400 rwo muri Afurika mu Rwanda bahakura igitekerezo cyo gutangiza umuganda, bacyita ‘Umuganda Africa’, bawutangiza mu bihugu byabo ari byo Sénégal, Guinea, Mali na Côte d’Ivoire.

Kuwa 19-21 Nyakanga 2017, Hawa Dème yaje mu Rwanda, mu nama mpuzamahanga yahuje abashoramari bakomeye baganiriye n’urubyiruko mu nama ya “Youth Connect Africa Summit’’.

Ibisabwa ushaka ubwenegihugu bw’u Rwanda

Itegeko ngenga n° 29/2004 ryo ku wa 03/12/2004 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda mu ngingo yaryo ya 14 iteganya ko umuntu usaba guhabwa ubwenegihugu agomba:

1º Kuba afite nibura imyaka cumi n’umunani y’amavuko kandi igihe atanze ikibazo cye, akaba aba mu Rwanda kuva nibura mu myaka itanu ishize, igihe yamaze ari hanze kubera impamvu z’akazi k’Igihugu cyangwa yiga afite uruhushya rutaziguye cyangwa ruziguye rw’abategetsi b’u Rwanda, na cyo kirabarwa mu gihe amaze mu Rwanda.

Icyo gihe cy’ imyaka itanu gishyirwa ku myaka ibiri iyo uwaka ubwenegihugu yakoreye u Rwanda imirimo idasanzwe;

2º Kugira umuco wa gipfura no kuba atarakatiwe igihano cy’igifungo kiri hejuru y’ amezi atandatu (6) kitigeze gisubikwa cyangwa hatarabaye ihanagurabusembwa. Ibihano byatangiwe mu mahanga bishobora kutitabwaho;

3º Kuba atarigeze afatirwa icyemezo cyo kwirukanwa mu Gihugu kitigeze gisubirwaho;

4º Kutaba umutwaro ku Gihugu no ku bantu;

5º Kuba azi ikinyarwanda. Icyakora, ibi bishobora kutitabwaho kubera inyungu z’Igihugu;

6º Kugaragaza urupapuro yishyuriyeho mu isanduku ya Leta, amafaranga adasubizwa agenwa n’iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Yashyikirijwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, impapuro zimwemerera kuba Umunyarwanda.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger