Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Ikibuye kinini cyane kiraca hafi y’Isi dutuyeho

Ikibuye kinini (Astéroïde) cyahawe izina rya 52768 (1998 OR2) kuri uyu wa Gatatu kiraza kunyura hafi cyane y’Isi gusa abahanga mu by’isanzure batangaje ko nta ngaruka gishobora kugira ku mubumbe dutuye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mata saa 11:53 nibwo iki kibuye kiza guca hafi y’Isi. Abahanga mu by’isanzure batangaje ko iki kibuye gifite ubugari bwa kilometero ziri hagati ya 1.5 na 4.1.

Ikizwi magingo aya ni uko gifite ubugari kwa kilometero nibura ebyiri, ni ingano ishobora kwangiza Isi mu buryo bukomeye mu gihe iki kibuye cyaba kiyigonze, gusa ibyo ntibiza kubaho.

Mu gihe kiraza kuba gica ku Isi, umuntu yavuga ko kiraza kuba ari umuturanyi wa hafi cyane wayo. Impamvu ni uko kiza kuba kiri mu ntera ya kilometero miliyoni 6,29; intera yikubye inshuro 16 y’iziri hagati y’Isi n’Ukwezi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger