Amakuru ashushye

Ikibazo cya Interineti yo mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali cyakemutse

Nyuma y’igihe kirekire imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali zibamo interineti idakora kandi nyamara abagenzi bayishyura , ubu noneho zongeye gushyirwamo interineti.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, kuri uyu wa Kane, yatangaje ko 50 % imodoka zitwara abagenzi muri Kigali zamaze gushyirwamo internet ya 4G.

Muri Werurwe 2018, Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwagiranye amasezerano yo gukwirakwiza internet mu modoka n’Ikigo AC Group gisanzwe gifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura amafaranga y’urugendo ukoresheje ikarita izwi nka Tap&Go.

Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Kamena 2018 Teradignews yageze muri gare yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba isanga zimwe mu modoka zashyizweho utwuma (routers) dusakaza internet.

Utwo twuma turi ku ntebe iri imbere y’umuryango abagenzi binjiriramo (ku modoka zizwi nka Coaster) kandi imodoka irimo internet ifite agapapuro kabigaragaza imbere.

Hari hashize iminsi abagenzi binubira interinetri bari barashyize mu modoka mbere bavuga ko idakora neza, kugeza ubu iyo bashyizemo irakora kandi neza kuko n’iyi nkuru twayitunganyije turi mu modoka kandi imbuga zitandukanye zirakora neza.

Mu 2015 nibwo imodoka za mbere zitwara abagenzi zashyizwemo internet yihuta ya 4G. Mu mwaka wakurikiyeho yashyizwe no mu zindi modoka zigera kuri 480, aho ku giciro cy’urugendo hariho n’icya internet.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger