AmakuruImikino

Iker Casillas yajyanwe kwa muganga ikitaraganya kubera umutima

Iker Casillas wamamaye mu kipe ya Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu ya Espagne La Furia Roja, yajyanwe kwa muganga ikitaraganya nyuma yo gufatwa n’umutima.

Uyu mugabo wabaye Kapiteni w’aya makipe yombi igihe kirekire yafashwe ubwo yari mu myitozo n’ikipe ya Porto yo muri Portugal asanzwe akinira.

Ikipe ya Porto yemeje aya makuru, gusa ivuga ko yatangiye kumererwa neza.

Marca yavuze ko Casillas yatangiye kugira ibibazo by’umutima nyuma yo gushyirwa agapira mu mubiri. Byitezwe ko Casillas agomba kutagaruka mu kibuga kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Iker Casillas w’imyaka 37 y’amavuko, afite abana babiri b’abahungu yabyaranye na Sara Carbonero usanzwe ari umunyamakuru kuri Televiziyo.

Afatwa nk’umuzamu mwiza w’ibihe byose ikipe ya Real Madrid yagize mu mateka yayo, dore ko yayigiriyemo ibihe byiza mu myaka 16 yayikiniye. Iyi kipe y’i Madrid yayikiniye imikino 725 imugira uwa kabiri mu bayikiniye imikino myinshi.

Yashoboye gutwarana na Real ibikombe bitanu bya shampiyona ya Espagne, bitatu bya UEFA Champions league, bibiri bya Copa del Rey, bibiri bya UEFA Super Cup ndetse na kimwe mpuzamigabane.

Ikipe y’igihugu ya Espagne yabereye Kapiteni na yo yayigiriyemo ibihe byiza, kuko yatwaranye na yo ibikombe bibiri by’u Burayi ndetse n’igikombe cy’isi cy’ibihugu cyabereye muri Afurika y’Epfo muri 2010.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger