AmakuruUbukungu

IKEA iri muri sosiyete zikomeye ku Isi ihanze amaso mu Rwanda ngo ihakorere

Sosiyete yo muri Suède ifite ubunararibonye mu gucuruza ibikoresho byo mu rugo ku Isi yitwa Inter Ikea Group, ihanze amaso mu Rwanda kugirango itangire ihashore imari ndetse bakaba baratangiye no kuganira na leta y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo, Itsinda ry’abayobozi ba Inter Ikea Group, bari bayobowe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Torbjörn Lööf, ryakiriwe na Minsitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ndetse banabonana n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi.

Minsitiri w’Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente, abinyujije kuri Twitter iri mbuga leta yifuza ko inzego z’ubuyobozi zakoresha cyane, yavuze ko iyi sosiyete yagaragaje ubushake budasanzwe bwo kuzashora imari mu bikorerwa imbere mu gihugu kuko bifuza gukorana n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda..

Yagize ati “Uyu munsi nahuye n’itsinda rya Inter IKEA Group riri kumwe na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda. Twaganiriye amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda. IKEA ifitiye inyota gushora imari mu bikorerwa mu Rwanda (icyayi, ibikoresho byo mu rugo n’ibindi. Nijeje IKEA ko u Rwanda rwiteguye gukorana nayo.”

Nta gihe kiratangazwa ishobora gutangira gukorera mu Rwanda.

IKEA ni ikigo kigenga cyashinzwe mu 1943 muri Suwede. Impine igize izina ryacyo ituruka ku nyuguti ibanza ry’uwagishinze (Ingvar Kamprad), iry’urwuri rw’ababyeyi be (Elmtaryd) n’iry’aho bari batuye (Agunnaryd), kikaba gikorera i Leiden muri Netherlands.

Iyi sosiyete ikorera ubucuruzi ku migabane yose ku Isi mu 2017 yari ifite abakozi bagera ku 194,000.

Ifite abayobozi 8 b’ingenzi aribo Torbjörn Lööf, CEO – Peter van der Poel, Range & Supply Manager – Leif Hultman, Industry Manager, Jon Abrahamsson Ring, Core Business Franchise Manager –  Ivana Hrdlickova Flygare, Communication Manager – Helena Nilsson, HR & Competence Manager – Gerry Rogers, Digital Transformation Leader – Martin van Dam, CFO.

Ingvar Kamprad washinze iyi sosiyete, mu 2015 yagaragaye ku rutonde rw’abakire 10 rukorwa na Forbes n’akayabo ka Biliyoni 40 z’amadorali ya Amerika.

Umuyobozi wa IKEA yaganiriye na Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente
Yanaganiriye kandi n’umuyobozi wa RDB

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger