AmakuruImyidagaduroUrukundo

Ikanzu Meghan Markle azambara mu bukwe bwe n’igikomangoma Harry yamaze kujya hanze

Meghan Markle umukunzi w’igikomangoma Cy’ubwongereza Harry  yamaze gushyira hanze ifoto y’ikanzu azambara k’ubukwe bwe ikaba ifite agaciro k’ibihumbi ijana  100 by’amapawundi (£100000).

Iyi kanzu yakozwe na Ralph&Rosso yatunguye benshi kubera igiciro cyayo gusa ibi ntibigeze babitindaho cyane ko amafaranga azava mu rugo rw’umwami kazi.  Uyu Meghan Markle ni umunyamerikakazi  yahoze ari umukinnyi wa filimi.

Ubu bukwe bwaba bombi  Meghan Markle na Prince Harry bumaze igihe buvugwa cyane mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi, byamaze kwemezwa ko buzabera ahitwa St George’s Chapel ku wa 19 Gicurasi 2018  nyuma umuhango wo kwiyakira uzabera  mu nzu nini ya George.

Bimaze kumenyekana ko abatumirwa 600 biganjemo ibyamamare aribo  bazitabira ibi birori. Ralph&Rosso bahawe iki kiraka cyo gutunganya iyi kanzu nyuma yaho bakoreye ikanzu n’ubundi Meghan Markle yari yambaye igihe yambikwaga impeta n’igikomangoma Harry.

Prince Harry n’umukunzi we Meghan Markle

Ikanzu Meghan Markle azambara iri gutunganywa na Ralph-Russo
Aha bari mugikorwa cyo gutunganya iyi Kanzu uko izaba ikoze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger