AmakuruPolitiki

Iimpunzi z’Abarundi ziratabaza UNHCR ko zigezwe aharindimuka na polisi ya Tanzania

Polisi ya Tanzania ikomeje guhiga hasi hejuru impunzi z’Aburundi ziri mu nkambi ya Kibondo izihatira kuzicyura ku gahato.

Izi mpunzi zikomeje gutabaza ziyambaza UNHCR kubwo guhigwa bukware na Polisi y’iki gihugu.

Izi mpunzi z’Abarundi zimaze igihe zarahungiye muri Tanzania kubera umutekano muke n’intambara biri mu gihugu cyabo, zihangayikishijwe nuko Leta ya Tanzania iri kubacyura mu gihugu cyabo cy’amavuko kungufu

Mu mezi atandatu ashize impunzi z’Abarundi 350 ntizikibasha kubona imfashanyo zirimo iz’ibiribwa kuko amakarita zahawe azemerera kuba impunzi yateshejwe agaciro na Leta ya Tanzania. Ba nyirayo bamwe barafungwa abandi bajyanywa mu Burundi ku ngufu.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizu wa Polisi muri iyi Komine Juma John ,yagize ati”Mu kwezi Kwa gatandatu impunzi z’Abarundi 55 twatahuyeho ibyaha nyuma y’iperereza ryabaye rigaragazako bamwe ari abajura abandi bakaba abagizi ba nabi bakomeje bahungabanya umutekano wo mu nkambi . Twafashe umwanzuro ko Abarundi 25 bajyanywe mu rukiko gukurikiranywaho ibyo byaha no kubihanirwa abandi 30 amakarita abemerera kuba impunzi muri Tanzania twayatesheje agaciro.Naho abarangije igifungo bakajyanywa iwabo abandi UNHCR ikabajyana aho ishaka”.

Abarundi bari gukorerwa iki gikorwa bahangayikishijwe no gusubizwa iwabo ku ngufu ,igikorwa bavugako kigayitse kigereranywa no kubajyana mu rupfu. Umwe mu mpunzi yagize ati: “Twavuye iwacu duhunze,icyo twahunze nanubu ntikirarangira. Abarundi bari gutahurwa ku ngufu barikugera iwabo bagahigwa bunyamaswa. Nta muntu wishimira gukomeza kuba mu buhungiro,Leta ya Tanzania nitworohereze ukeneye gutaha atahe,ariko umuntu ukibonako umutekano we utuzuye bamureke.”

Bakomeza basabako Tanzania ya kurikiza amategeko mpuzamahanga mu gucyura impunzi.Bati “kubera ikibazo cy’inzara iri mu nkambi, nasohotse inkambi ngiye gushaka ibyo kurya ngarutse nsanga ahomba bahasenye.”

Buri kwezi Abarundi 35 amakarita yabo ateshwa agaciro hanyuma bagacurwa ku ngufu,abandi 40 bashyirwaho ibyaha bitandukanye bagafungwa .

Abarundi bakaba basaba u Burundi,Tanzania na UN ko bakurikiza amategeko yo gucyura impunzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger