AmakuruAmakuru ashushyeUrukundo

Ihere ijisho amafoto yaranze ubukwe bwa Senateri Uwizeyimana Evode n’umukunzi we (Amafoto)

Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Ukuboza 2021, nibwo Senateri Evode Uwizeyimana yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Zena Abayisenga mu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge.

Mu mashusho mato yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Senateri Evode na Zena binjira muri Intare Arena ahabereye ibirori nyirizina byo kwiyakira ubona ko Senateri Evode ibinezaneza bimwuzuye, naho Zena we inseko ari yose anyuzwe no kwitwa umugore wa Senateri Evode.

Kuwa 29 Ukwakira 2021 ni bwo Uwizeyimana yasezeranyijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, asezerana na Abayisenga Zena bemeranyije urukundo nk’umugore n’umugabo. Muri uwo muhango wo gusezerana nta bantu benshi bari bawitabiriye ndetse ni ibintu byari bizwi na bacye bo hafi y’imiryango yombi.

Prophet Nyirindekwe Erneste niwe wasezeranyije Senateri Evode n’umukunzi we Zena Abayisenga

Zena abaye umugore wa Kabiri wa Senateri Uwizeyimana Evode kuko uwa mbere batandukanye mu myaka micye ishize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger