AmakuruUtuntu Nutundi

Igorofa rikomeje gutangaza abatari bake bitewe n’imiterere yaryo idasanzwe(Amafoto)

Iyi nyubako ikomeje gutangaza abantu benshi ni iy’uwitwa Stefano Boeri. Iherereye mu mujyi witwa Jurong, ni mu ntara ya Jiangsu iherereye mu Burasirazuba bw’u Bushinwa.

Iyi nyubako ifite imiterere idasanzwe bitewe n’ibiti by’amoko arenga 20 yo mu Bushinwa biyikikije. Amakuru avuga ko iyi nyubako ikikijwe n’ibiti bigera ku 1,100.

Bitewe n’uko igihugu cy’u Bushinwa ari igihugu cy’inganda nyinshi zibyara ibyuka byinshi bihumanya ikirere, iyi nyubako ya Stefano Boeri afite umwihariko wo kubungabunga ikirere, aho uwayubatse avuga ko izajya ikumira toni zigera kuri 25 z’ibyuka bibi(Gaz Carbonique), dore ko ku munsi ibyara ibiro 60 by’umwuka mwiza duhumeka(Oxygen.)

Iri gorofa rifite uburebure bwa metero 200 z’uburebure, rikaba rigizwe n’inzu zigerekeranyije 35. Ibyumba bigize iri gorofa bikorerwamo ibikorwa bitandukanye, harimo  Iruhande rwaryo hari irindi rifite metero 108 z’uburebure ndetse n’ibyumba 247. Iri gorofa rito rikorerwamo ibikorwa bijyanye na serivisi za Hotel, iby’ubucuruzi ndetse n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger