AmakuruImyidagaduro

Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we mu birori byitabiriwe n’ibyamamare (+Amafoto)

Nyuma yo gusezerana mu mategeko ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, bukeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, umuhanzi Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we bitegura kubana nk’umugabo n’umugore.

Gusezerana imbere y’amategeko byabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, icyakora nta makuru menshi yamenyekanye kuri uyu mukobwa ugiye kubana na Igor Mabano, dore ko birinze kubishyira mu itangazamakuru.

Umuhango wakurikiyeho bukeye bwaho wo gusaba no gukwa witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abazwi mu muziki nka Producer Ishimwe Clement basanzwe bakorana muri Kina Music, Yvan Buravan, Nel Ngabo, Andy Bumuntu, n’abandi.

Uyu muhanzi kandi yari agaragiwe n’abarimo, OG the General, Janvier Kayitana, Frank Double Bass, Shiny Abdallah n’abandi.

Igor Mabano yiyongereye ku bandi bahanzi basabye abakunzi babo ko bababera abagore n’abamaze igihe gito babanye, barimo Meddy, Emmy, Platini P, Kitoko, Mico The Best n’abandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger