AmakuruImikino

Igitego cyo hanze cyafashije Taifa Stars ya Tanzania gukatisha itike ya CHAN

Ikipe y’igihugu ya Tanzania Taifa Stars, yakatishije itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina muri za shampiyona zabo (CHAN) kizabera muri Cameroon, nyuma yo kujya gutsindira Sudani imbere y’abafana bayo ibitego 2-1.

Ni nyuma y’umukino ubanza wari wabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania Sudani ikawutsinda ku gitego 1-0.

Byasabye imbaraga zikomeye abakinnyi b’ikipe ya Tanzania cyane mu gice cya kabiri cy’umukino kugira ngo bakatishe itike ya CHAN, kuko basabwe kujya gukorera ibitangaza i Karthoum.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Sudani iri imbere n’igiteranyo cy’ibitego 2-0, kuko ku munota wa 28 gitsinzwe na Amir Kamal.

Abasore b’umutoza Ndayiragije Etienne batangiranye igice cya kabiri cy’umukino imbaraga zidasanzwe, intego ari ugushaka igitego cyo kubagarura mu mukino hakiri kare. Byaje kubahira ku munota wa 47 w’umukino, ubwo Erasto Nyoni yishyuriraga Tanzania ku munota wa 50 w’umukino.

Ni kuri Coup-Franc yatereye hanze y’urubuga rw’amahina umupira uruhukira mu rucundura.

Tanzania yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 78 ibifashijwemo na Ditram Nchimb usanzwe akinira ikipe ya Police FC y’iwabo muri Tanzania, ku mupira yari ahawe na Shabani Iddi Kirunda.

Amakipe yombi yanganyaga igiteranyo cy’ibitego 2-2 mu mikino yombi, gusa Tanzania ikomeza kubera ibitego byinshi yatsindiye muri Sudani.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger