AmakuruImyidagaduro

Igitaramo cya Bobi Wine cyongeye guhagarikwa habura amasaha make ngo kibe

Igitaramo cy’umuhanzi Bobi Wine akaba n’umunyapoliike Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu , igitaramo yari yarateguye ku munsi ukurikira Noheli (Boxing Day), cyari kubera ahitwa One Love beach in Busabala cyahagaritswe na Polisi ya Uganda.

Umuvugizi wa Polisi , Kaima avuga ko uyu Bobi wine atigeze akora ibisabwa byose ngo iki gitaramo kibe cyaba harimo gusaba uburenganzira ndetse no kumucungira umutekano .

Muri aya masaha igipolisi cya Uganda cyashyize abapolisi benshi ahagombaga kubera iki gitaramo kikaba cyanakoresheje ibyuka biryana mu maso mugutatanya abantu bari baje ahari kubera iki gitaramo.

Hari amakuru avuga ko abari bahawe akazi ko kwishyuza cyangwa gucuruza amatike y’igitaramo nabo batawe muri yombi.

Amatsinda y’abafana b’inkoramutima za Bobi Wine bashakaga gukomeza umutsi ngo binjire aho igitaramo cyagombaga kubera polisi n’igisirikare babatatanyije bakoresheje ibyuka biryana mu maso n’izindi ntwaro zisanzwe zikoreshwa mu kurwanya imyigaragambyo.

Bobi Wine nawe yemeje aya makuru avuga ko basabwe kumanura ibyo bari bamanitse by’iki gitaramo ndetse no kumanura urubyiniro(Stage) hasi.

Kuri Noheli,  nabwo Bobi Wine yagombaga kuririmbira kuri Ggaba Beach, habura amasaha make polisi yamumenyesheje ko atagomba kuririmba ‘ku mpamvu atigeze amenyeshwa’.

Mu minsi mike ishize, nabwo Bobi Wine yabujijwe kenshi kuririmba ndetse ibitaramo yagiye ategura hirya no hino mu gihugu byaburijwemo n’abambari be barafungwa.
Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abapolisi n’abasirikare bazindukiye hafi ya One Love Beach bakumira abafana n’abandi bifuzaga kujya aho iki gitaramo cya Bobi Wine cyari kubera
Twitter
WhatsApp
FbMessenger