Amakuru ashushyeImikino

Tottenham ikoze ibitari byitezwe isanga Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league

Ikipe ya Tottenham Hot Spur ibifashijwe na Lucas Mourra, isanze Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league, nyuma yo gukora ibisa n’ibitangaza igasezerera Ajax Amsterdam yo mu Buholandi iyitsindiye iwayo ibitego 3-2.

Ibi bisa n’ibitangaza bije bikurikira ibyaraye bibereye i Anfield Road mu mujyi wa Liverpool, ubwo Liverpool FC yishyuraga FC Barcelona ibitego 3 bikarangira inayitsinze icya kane cyo kuyisezerera.

Abakurikiranira hafi ibya ruhago bahaga Ajax amahirwe menshi yo gusanga Liverpool ku mukino wa nyuma, bijyanye n’inzira yanyuzemo igera muri 1/2 cy’irangiza. Kuba yari yasezereye ibigugu nka Real Madrid na Juventus, hanyuma ikanatsinda Tottenham mu mukino ubanza wabereye i Londres, kuri benshi byari bihagije ngo ibe yagera ku mukino wa nyuma.

Ajax Amsterdam yakiniraga mu rugo kuri uyu mugoroba, yarangije igice cya mbere cy’umukino wayihuje igifite amahirwe yose yo kugera ku mukino wa nyuma. Ni nyuma yo kukirangiza ifite ibitego 2-0.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na myugariro Mattis De Ligt ku munota wa gatanu w’umukino, ku mupira wari uturutse kuri koruneri yari itewe na Lasse Schöne.

Ku munota wa 35 Ajax yatsinze igitego cya kabiri ibifashijwemo n’Umunya-Maroc Hakim Ziyech, ku mupira mwiza yari ahawe na Dussan Tadic.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, Mauricio Pauchettino utoza Tottenham yakoze impinduka, avana mu kibuga Umunya-Kenya Victor Wanyama amusimbuza Fernando Llorente.

Uyu rutahizamu w’igihagararo kinini ukomoka muri Espagne yagoye cyane myugariro Daley Blind ahanini akoresheje uburebure bwe. Ibi byatumye ba myugariro ba Tottenham bakina imipira miremire yerekezaga kuri Llorente.

Umunya-Brazil Lucas Mourra yatsindiye Tottenham igitego cya mbere ku munota wa 55, ku mupira mwiza yari ahawe na Dele Alli.

Lucas Mourra yongeye gutsindira Tottenham igitego cya kabiri ku munota wa 59, nyuma y’amakosa yakozwe n’Umunya-Danemark Lasse Schöne wakuye umupira mu ntoki za Andre Onana bikarangira na we awambuwe na Mourra.

Iminota yakurikiyeho yaranzwe no gusatirana gukomeye ku mpande zombi, buri kipe ishaka igiteko cyayijyana ku mukino wa nyuma uzabera i Madrid.

Tottenham yashoboraga gutsindwa igitego ku munota wa 85, gusa ishoti rya Hakim Ziyech rigarurwa n’igiti cy’izamu.

Kera kabaye ku munota wa 95, Lucas yatsindiye ikipe ye igitego cya gatatu ari na cyo cyayijyanye ku mukino wa nyuma. Ni ku mupira yari ahawe na Dele Alli, ariko nanone hakanabaho uruhare rwa Llorente wari wazonze ab’inyuma ba Ajax akoresheje uburebure bwe.

Muri rusange amakipe yombi yanganyaga igiteranyo cy’ibitego 3-3, gusa Tottenham ikaba yakomeje ibifashiwemo n’ibitego byinshi yatsindiye hanze y’ikibuga cyayo.

Umukino wa nyuma wa Liverpool na Tottenham uzabera i Wanda Metropolitano(Stade ya Atletico Madrid) ku wa 01 Kamena guhera saa tatu z’umugoroba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger